Print

Abamotari bakemuriwe ibibazo by’ingutu byatumye bigaragambya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2022 Yasuwe: 1934

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bagiye guhurira mu nama n’ubuyobozi mu nzego zirimo za Minisiteri, Polisi, RURA n’izindi, kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo.

Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro y’ingenzi irimo ko:

Koperative z’abamotari mu Mujyi wa Kigali zari 41 zakuweho hasigara eshanu.

Ikoreshwa rya mubazi ni itegeko ariko ibirometero bibiri bya mbere ni 400 Frw.

Imisanzu abamotari batangaga mu makoperative nayo yakuweho.

Hanafashwe umwanzuro ko ibirarane abamotari babereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bivanyweho, mu rwego rwo gufasha abamotari gukora neza ariko bagatanga imisoro uko bikwiye.

Ku kibazo cya mubazi, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yabwiye abamotari ko amafaranga yabakatwaga agiye kugabanywa ariko abamotari bose bakazikoresha.

Umumotari udafite Mubazi ntazemererwa kujya mu muhanda guhera kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022.

Iyi myanzuro ifashwe nyuma y’uko ku wa 13 Mutarama 2022, Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo, baparika moto ahantu hamwe, abandi bagenda bavuza amahoni basaba ubuyobozi kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.

Iyi myigaragambyo yabereye ku Muhima, i Nyamirambo, i Gikondo ku Gishushu no mu Mujyi rwagati.

Bose bahurizaga ku kuba bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Ikibazo cy’igiciro cy’ubwishingizi gihanitse nk’uko abamotari bakigaragaje, Minisitiri Dr Nsabimana yavuze ko kiri kwigwaho ku buryo mu gihe gito hazatangazwa ibisubizo.

Abamotari bavuze ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bwageze mu bihumbi 200 Frw.

Guhera ku itariki 7 Mutarama 2022, mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa rya mubazi ni itegeko. Ni nyuma y’uko zageragejwe inshuro nyinshi ariko ntibitange umusaruro.

Kimwe mu byo abamotari batishimira ni uko bakatwa amafaranga menshi ku rugendo, bakibaza impamvu iri koranabuhanga rigiye gukiza abandi bo bari mu gihombo.

Mbere y’aho,umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere yabyishyuraga 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, yishyuraga 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.Mu nama yakurikiyeho Mubazi yakuweho ariko hafatwa umwanzuro wo gufata abamotari batari bafite ibyangombwa byuzuye.

Icyo gihe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma,Alain Mukuralinda yabwiye Itangazamakuru ati "Kuva Ejo [tariki ya 14 Mutarama 2022] hagiye kugenzurwa ibyangombwa.Bigiye gushyirwamo ingufu ku birebana n’abamotari.Umumotari udafite Permis,umumotari udafite ubwishingizi,udafite Authorisation ni akazi ke.Agomba kubishaka cyangwa akava mu muhanda.Icyo nicyo kigiye gushyirwaho ingufu.Umwanzuro nuko kuva ejo baragenzura ibyangombwa noneho bizajyane no kwigisha no guhugura abamotari ku birebana n’ibyangombwa na mubazi."

Icyo gihe yavuze ko Mubazi zibaye zisubitswe nizongera gusubukurwa amande azaba ibihumbi 10 FRW avuye kuri 25000 FRW.