Print

Perezida wa Ukraine yasabye ikintu gikomeye Amerika yashakaga gukiza amagara ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2022 Yasuwe: 6641

Intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine yakomeje ku munsi wa gatatu, aho abaturage b’i Kyiv bakomeje kwihagararaho barinda Umurwa Mukuru wabo.

Perezida Zelensky yanze ubusabe bwa Amerika bwo kumuhungisha, avuga ko ‘aho kumuha imodoka imuhungisha bamuha intwaro’.

Ku wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, nibwo u Burusiya bwafashe umwanzuro wo gutera Ukraine bari bamaze igihe kinini bashyamiranye kubera icyemezo yari yafashe cyo kujya mu Muryango wa NATO.

Kuva Perezida Putin yatangaza iki cyemezo ndetse agatangira kugishyira mu bikorwa, abaturage bo muri Ukraine batangiye kuva mu byabo, ndetse bamwe bahungira mu bihugu by’ibituranyi.

Kugeza ubu Ingabo z’u Burusiya zamaze kwinjira mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv. Amashusho yafashwe yerekana ibifaru by’Abarusiya byinjira mu Karere ka Obolon kari mutugize Kyiv.

Igisirikare cya Ukraine kiri kugerageza gusubiza inyuma ibitero bigari by’Uburusiya byagabwe iburasirazuba, amajyepfo, n’ibyavuye mu majyaruguru ubu byageze ku murwa mukuru.

Mu ijoro ryo kuwa kane, imiryango myinshi y’i Kyiv yagiye kwikinga muri station za metro zo munsi ngo itagerwaho n’ibisasu biri kuraswa.

Ibitero by’indege na za misile byakomeje kuraswa ku mijyi n’ibirindiro by’ingabo, mu gihe ibifaru by’intambara biri kwinjira mu gihugu bivye ku mipaka ahari hamaze igihe hakambitse ingabo z’Uburusiya zizungurutse Ukraine.

Mbere, abategetsi b’iburengerazuba bari bakomeje kuburira ko Uburusiya ko Uburusiya bwakusanyije "ingabo nyinshi" kandi bushaka gufata Kyiv.

Zelensky yasabye abaturage babishoboye n’abahoze ku rugerero bose kuza bakarwana. Minisitiri w’ingabo yasabye buri wese ushobora gufata imbunda kuza bakagerageza gusubizayo Abarusiya.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaburiye ko ibi bitero bishobora gutera ikibazo gikomeye cy’impunzi mu Burayi.

Ibihugu bigize NATO nta mugambi bifite wo kohereza ingabo muri Ukraine, ahubwo bishaka kohereza ibikoresho n’intwaro byo gufasha ingabo zaho.

Ibindi ni ibihano bikomeye mu bukungu bikomeje gufatirwa Uburusiya na bamwe mu bategetsi n’abantu bakomeye b’iki gihugu.