Print

Hari abantuka kubera Imiterere yange! Twaganiriye na FOFO wamamaye muri PAPA SAVA uherutse no kwitabira Missrwanda 2022-VIDEO

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 26 February 2022 Yasuwe: 5201

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FOFO WO MURI PAPA SAVA

Noella yamenyekanye muri Filime zitandukanye zirimo iyo yakinnye muri 2015 yitwa Virunga School, harimo Seburikoko, PAPA SAVA ndetse nizindi zitandukanye.

Abamukurikira kumbuga ze nkoranyambaga, akunda kubasangiza amafoto akenshi atavugwaho rumwe ndetse ugasanga no mubitekerezo byinshi byayajeho bifite aho bihurira n’irari rya muntu ahanini bishingiye kumiterere ye ishitura abatari bacye.

Kuwa 18 Mutarama uyu mwaka, yashyize ifoto kurukuta rwe rwa instagram isa nigaragaza imiterere y’imyanya ye y’ibanga ndetse ni nifoto yateje ururondogoro muri rubanda.

Ifoto Fofo yashyize kuri instagram igateza Ururondogoro

Gusa kubijyanye n’Imiterere, Fofo avuga ko hari nabamwibasira bakamutuka bamwe bakavuga ko imiterere ye cyane ikibuno ari kinini muburyo bukabije ariko ko atabiha agaciro Ati" Sinjya mbitaho"

Mukiganiro Kihariye yahaye Umuryango na DC TV RWANDA, yaboneyeho no gusubiza kubamuvuze nabi nyuma yo kwitabira Missrwanda 2022, abamubwiye ko yari yayobye irushanwa ababwira ko yarabyiteze. Ati" Ngewe nagiye mu irushanwa byose mbyiteze, sinagize amahirwe yo gukomeza kuko umwanya wo gusobanura umushinga wange wabaye muto"
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA FOFO WO MURI PAPA SAVA