Print

Umufaransa Alan Boileau yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2022

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2022 Yasuwe: 751

Umufaransa Alan Boileau w’imyaka 22 y’amavuko, ukinira B&B Hotels niwe wegukanye agace ka 7 kaTour du Rwanda y’uyu mwaka ka Kigali-Gicumbi-Kigali ku ntera ya 152,6 Km.Yakoresheje amasaha atatu, iminota 41 n’amasegonda 20.

Alan Boleau yasatiriye ku kilometero cya nyuma atanga abandi kugera kuri Mont Kigali.

Yakoresheje amasaha atatu, iminota 41 n’amasegonda 20 aho yasize amasegonda atatu Omar Goldstein [Israel Premier Tech] wabaye uwa kabiri.

Natnael Tesfazion yabaye uwa gatanu yasizwe amasegonda 52 mu gihe Manizabayo Eric abaye uwa munani yasizwe umunota n’amasegonda 12.

Uyu munya-Eritrea Natnael Tesfatsion wa Androni Giocattoli,aracyambaye umwenda w’umuhondo ku rutonde rusange amaze gukoresha amasaha 21,iminota 15’ n’amasegonda 25".

Manizabayo Eric niwe munyarwanda uza hafi, ari ku mwanya wa 10, arushwa iminota 2 n’amasegonda 35".

Kuva I Kigali abakinnyi bajya i Gicumbi bakagaruka I Kigali ariko buriye umusozi wa Mount Kigali ahazwi nka Norvege,habaye kwataka gutandukanye kwagiyemo abarimoMacKellar, Alba, Marchand, Geniez, Mugisha, Madrazo, O.Goldstein, Mulueberhane, Knolle, Nilsson-Julien, Goeman, Drege, Aparicio, E.Goldstein, Ross, McGill, Kagimu, Dujardin, Sabbahi n’abandi.

Ni ku nshuro ya 52 Umujyi wa Kigali uhagurukiyemo agace ka Tour du Rwanda kuva mu Ugushyingo 2009.

Umujyi wa Kigali kandi ugiye gusorezwamo agace ka Tour du Rwanda ku nshuro ya 41.

Ni ubwa kabiri hakinwa agace kahagurukiye i Kigali kagasorezwa Mont- Kigali ariko kanyuze i Gicumbi.

Tesfazion utarakinnye Tour du Rwanda ya 2021, yegukanye iya 2020 ubwo yakiniraga Ikipe y’Igihugu ya Eritrea.

Tour du Rwanda 2022 irasozwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare, hakinwa Agace ka Munani kazakinirwa mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, aho kazahagurukira ndetse kakanasorezwa kuri Canal Olympia ku i Rebero, ku ntera y’ibilometero 75,3.