Print

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2022 Yasuwe: 2686

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Zimurinda Ben Tom uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess ushinjwa kunyereza umutungo waryo.

Zimurinda afungiwe kuri Station ya RIB ya Kicukiro kuva ku wa 24 Gashyantare 2022.

Nta makuru arambuye yatangajwe ku ngano y’umutungo w’iryo shyirahamwe uyu mugabo ashinjwa kunyereza kuko ngo hakiri gukorwa iperereza.

Ishyirahamwe rya Chess mu Rwanda ryakunze kuvugwamo ubwumvikane buke bushingiye ku miyoborere n’imicungire y’umutongo.

Zimurinda afunzwe mu gihe hari hitezwe uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Chess ku Isi, Arkady Dvorkovich, mu Rwanda ariko rwasubitswe.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko uruzinduko rwa Dvorkovich mu Rwanda rutasubitswe ku mpamvu zifitanye isano n’ifungwa rya Zimurinda nk’uko byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Arkady Vladimirovich Dvorkovich ni umugabo ufite inkomoko mu Burusiya. Yabaye Minisitiri w’Intebe wungirije muri iki gihugu muri Guverinoma yari iyobowe na Dmitry Medvedev hagati y’itariki 21 Gicurasi 2012 na 7 Gicurasi 2018.