Print

Uncle Austin yasezeye kuri Kiss FM ashinga Radio ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2022 Yasuwe: 2780

Umuhanzi Uncle Austin yasezeye kuri Kiss FM nyuma y’imyaka umunani yari ayimazeho nk’umunyamakuru wayo ashinga iye.

Uyu mugabo usanzwe ari mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, yahishuye ko yaguze Radio ye yitwa ’Power FM’ afatanyije n’undi mushoramari atifuje gutangaza ndetse ko yatangiye kuvugira ku 104.1 FM.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, Uncle Austin yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Grand Legacy i Remera.

Yavuze ko bitoroshye gutangaza ko yasezeye kuri Kiss Fm, kubera ko ari Radio yamuhaye gukomera mu rugendo rw’itangazamakuru.

Hari hashize iminsi micye, Radio Kiss Fm ishyize ku isoko umwanya we. Ivuga ko ikeneye umunyamakuru wa Radio kandi ushoboye.

Uncle Austin watangiye akazi k’itangazamakuru ku myaka 15 y’amavuko, yavuze ko ku wa 15 Gashyantare 2022, ari bwo yatanze ibaruwa isezera. Yashimye abari abakoresha be, avuga ko nawe igihe kigeze cyo kwikorera.

Yavuze ko Radio yashinze yitwa ‘Power Fm’ yahoze ari Vision Fm. Avuga ko, iyi Radio ubu iri kumvikana kandi ko guhera tariki 1 Werurwe 2022 azatangira kugaragaza abanyamakuru bazakorana.

Uyu muhanzi yavuze ko atazaba umuyobozi wa Power Fm, ahubwo azaba umuyobozi utegura kandi ushyira mu bikorwa gahunda z’iyi Radio.

Yavuze ko mu gihe yamaze kuri Kiss Fm, yishimira kuba yaratangije ibihembo bya Kiss Summer Awards.


Comments

Bizimana j baptiste 26 February 2022

Uyu mugabo turamukunda cyane kd twakurikiranaga ibiganiro bye ahubwo ntitwaherukaga kumwumva pee, gusa Imana imuhe amahoro nimigisha yokwikorera