Print

"Igihugu cyacu kimeze nka Davidi watsinze Goliyati"-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2022 Yasuwe: 2329

Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu n’abayobozi bacyo azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.

Muri ayo masengesho Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda bibaye ngombwa ko uruhuza n’izina ry’umuntu wo muri Bibiliya,warwitirira Dawidi, umwe mu ntwari zo muri Bibiliya wanesheje igihangange Goliyati cyari cyarazengereje Abisiraheli nk’uko biboneka mu rwandiko rwa 1 rwa Samweli 171-58.

Pererezida Kagame yavuze ko agendeye ku miterere y’u Rwanda [ruto mu bigaragara] n’amateka yarwo n’ibyo rwagiye ruhangana na byo byinshi kandi bikomeye cyane, na rwo rumeze nka Dawidi bitewe n’ibintu byinshi rwanyuzemo by’umwihariko ibya COVID-19.

Yagize ati: “Ngira ngo rero biragaruka no kuri rya jambo ryavuzwe ryo kwihangana. Ibyo twanyuzemo abo bitahitanye byabasigiye imbaraga zirenze izo bari basanganywe. Igihugu cyacu rero ni uko kimeze. Ndetse Igihugu cyacu kimeze nka Davidi batubwiye. Ugiye kugiha izina ry’umuntu kimeze nka Dawidi. Dawidi yahanganye n’ibihangage arabihirika byashakaga kumuhitana.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bintu byinshi ndetse umuntu akibaza uko rwabishoboye. Yagaragaje ko Imana yabigizemo uruhare runini.

Ati "Nta mijugujugu tutaraterwa, rimwe na rimwe n’Isi yose! Imwe ikadufata indi tukayizibukira. Iyo ibyo bihise, ntabwo dukwiye kubyibagirwa. Dukwiye kubikuramo isomo n’imbaraga zo gukora cyane tukiteza imbere."

Yakomeje avuga ko u Rwanda ari Igihugu cy’Imana ndetse cyishimira amahirwe menshi cyahawe, asaba abayobozi kutinanirwa mu gihe Imana yabahaye byose bakeneye.

Yakomeje abasaba kwicisha bugufi.Ati "Nk’umuyobozi, ntabwo wayobora uterekana urugero. Ku bayobozi, ikintu kitwa kwicisha bugufi n’icyangombwa. Iyo iteka wivuga ukanagaruka ku bigwi byawe, ntabwo aribyo. Ibigwi byawe bivugwa n’abandi, ntabwo ari wowe ubyivuga.

Ni amasengesho yabaye ku nshuro ya 27, akaba ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship uhuza abayobozi bakuru b’Igihugu, ukaba ari na wo usanzwe utegura igikorwa cy’amasengesho yo gusengera u Rwanda.

Ayo masengesho yagombaga kuba taliki ya 9 Mutarama 2022 yabaye asubitswe kubera ubwiyongere budasanzwe bw’icyorezo cya COVID19.


Comments

plz, mwabonye ibyo abanyaburayi bakoreye Russia kuberako yateye UKRAIN,. Mutubabarire ntimuzatere Kongo itabibasabye 1 March 2022

reba jekiri