Print

Perezida Putin yasabye abarasisha intwaro z’Ubumara kuzegeza hafi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2022 Yasuwe: 3349

Perezida Putin yasabye abashinzwe intwaro z’ubumara kuzitegura “zikaba ziri hafi”kuko agiye kuzitera muri ukraine mu rwego rwo kwihimura ku bihugu byafatiye Uburusiya ibihano.

Perezida Vladimir Putin yavuze ko yasabye umutwe wa gisirikare ushinzwe intwaro kirimbuzi “kuzishyira hafi” mu gusubiza ibyo yita gushotorana kw’ingabo za NATO.

Prezida w’Uburusiya Vladimir Putin yabwiye Minisitiri w’Ingabo mu Burusiya ko ibihugu biri mu ishyirahamwe NATO byasohoye amatangazo yise “ ay’agasuzuguro”, byongera gufatira Uburusiya ibihano bikarishye.

Jenn Psaki, umunyamabanga mukuru ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Prezida w’Amerika nawe wabwiye tereviziyo yaho, ABC News, ko Putin akomeje kubeshyera impande zitandukanye ko zimubangamiye, kugira abone aho ashingira mu gukomeza intambara.

Psaki yagize ati: “OTAN ntiyigeze ibangamira Uburusiya, Ukraine ntiyigeze ibangamira Uburusiya.”

Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yemeye ko aza kohereza intumwa ze ku mupaka wa Belarus mu biganiro by’amahoro n’Uburusiya avuga ko ntacyo arasaba kugira ivbo biganiro bibe.

Ingabo z’u Burusiya zazengurutse Umurwa Mukuru Kyiv nyuma y’iminsi ine icyo gihugu gishoje intambara kuri Ukraine.

Meya wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko inzira zose abaturage banyuramo bashaka guhunga zafunzwe.

Prezida Zelensky yaheruka kuvuga ko yiteze kuganira n’Uburusiya, ariko ko ibyo biganiro bidashobora kubera ku mupaka wa Belarus, kuko icyo gihugu “cyakoreshejwe mu gutera Ukraine”.

Hagati aho, ambasaderi wa Ukraine muri Amerika, Oksana Markarova, yashimangiye ko Ukraine yifuza kuganira n’Uburusiya, ariko ibyo kumanika amaboko bitarimo, kandi ko Leta ye yareze Uburusiya mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by’intambara.

Ambasaderi Markarova mu kiganiro na ABC yavuze ko Uburusiya burimo bukoresha za misile mu kubomora inyubako zitandukanye zirimo amabarabara, ibitaro n’amashuri.

Intambara yo muri Ukraine yatangye ku wa kane ikomeza mu gihe abasirikare b’Uburusiya bahiga kwigarurira umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev, n’ndi mijyi.