Print

Umuramyi Thacien yageneye umugore we mpano y’imodoka biramurenga[AMAFOTO]

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 28 February 2022 Yasuwe: 992

Umuhanzi Thacien Titus na Mukamana Christine bafitanye abana babiri. Imfura yabo yitwa Tuyishimye Gitego Leila, yabonye izuba tariki 22 Kanama 2016 mu gihe ubuheta bwabo yitwa Tuyishime Jovia The Champions wavutse ku wa 22 Kanama 2017.

Kuva bamenyanye kugeza uyu munsi, hashize imyaka umunani. Tariki 24 Gashyantare 2022 ni bwo bizihije imyaka bamaze bamenyanye mu birori byabereye muri Hôtel des Mille Collines mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Thacien Titus yavuze ko guha umugore we imodoka ari ikimenyetso cy’urukundo ruhambaye amukunda.

Yagize ati “Naramutunguye. Twari twujuje imyaka umunani tumenyanye, n’irindwi tubana. Kumuha impano y’imodoka ni ikimenyetso cy’urukundo karundura mukunda. Nari nzi ko akunda imodoka ya RAV4 yari yarigeze kubimbwiraho.”

“Naramutunguye muha imodoka yo mu bwoko bwa Rav4 ya 2010 yakorewe ku Mugabane w’u Burayi.”

Agaciro k’imodoka Thacien Titus yahaye umugore we ni miliyoni 22 Frw.

Uyu muhanzi yavuze ko umugore we amukunda kuko amwubaha ndetse akanakira neza abamugana.

Yakomeje ati “Umugore wanjye mukundira kuba akunda Imana ndetse akaba ananyubaha.”
Nyuma yo guha umugore we imodoka, na we yahise agabirwa inka n’inshuti ye yishimiye intambwe amaze gutera mu kubaka urugo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavandimwe, inshuti z’umuryango n’abandi bakunze kuba hafi yawo.

Mukamana Christine yavuze ko yakozwe ku mutima n’impano y’imodoka yahawe n’umugabo we Thacien Titus.

Yavuze ko umugabo we amukunda mu buryo bushimishije. Yagize ati “Ni umugabo w’indashyikirwa, arankunda kandi nanjye ndamukunda. Ambera mushya buri gihe.”

Thacien Titus na Mukamana Christine bambikanye impeta y’urudashira tariki 22 Kanama 2015, ibisobanuye ko habura amezi make bakuzuza imyaka irindwi bamaze bakoze ubukwe.

Thacien Titus yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Aho ugejeje ukora”, “Uzaza ryari Yesu”, “Uzampe iherezo ryiza”, “Mpisha mu mababa”, “Rwiyoborere”, “Haburaho gato”, “Impanuro”, “Nshyigikira” n’izindi.

KANDA HANO UREBE UMUHANGO UKO WAGENZE: https://youtu.be/26H4-IWQGqg


Thacien yahaye impano y’imodoka Umugore we

Amarira y’ibyishimo k’umugore wa Thacien


Pastor Ngamije Viateur wasabiye Thacien Titus nawe yitabiriye iki kirori


Comments

Chantal 1 March 2022

Urugo rwiza nijuru rito kbsa mwibereho


Hamada 1 March 2022

Family Titus turabakunda cyanee kdi ibihangano byanyu biradufasha