Print

Umusore w’umunya Uganda yasabye Leta uruhushya rwo kugerageza Misile yikoreye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2022 Yasuwe: 2349

Umugabo ukomoka muri Uganda yasabye Guverinoma y’igihugu cye kumwemerera kugerageza misile yakoreye mu karere k’iwabo ndetse yemeza ko ashobora no gukora imbunda irekura amabombe yitwa rocket launcher.

Anatoli Kiiiza, umusore w’imyaka 32 ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, yasabye guverinoma ya Uganda iyobowe na Perezida Yoweri Museveni ngo imwemerere kugerageza misile yikoreye.

Mu mwaka wa 2016, nabwo yasabye Guverinoma kumwemerera gukora ’isuzuma kuri misile ye " ariko imbaraga ze ntizatanga umusaruro kuko yafunzwe inshuro 7.

Avuga ko ashobora no gukora ubwoko bw’imbunda bukomeye.