Print

Miss Murebwayire Irene yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 February 2022 Yasuwe: 1483

Mu mpera z’icyumweru turangije nibwo uyu mukobwa yasezeweho n’urungano rwe mu birori bimenyerewe nka ‘Bridal shower’.

Murebwayire yabwiye UMURYANGO ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe buzaba tariki 18 Werurwe 2022, icyakora nta yandi makuru yaba ay’ubukwe cyangwa ay’uyu musore bitegura kurushinga yigeze atangaza.

Uyu mukobwa yahishuye ko umusore bitegura kurushinga asanzwe atuye mu Buyapani.

Murebwayire ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda icyo gihe, uyu mukobwa yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma nubwo nta kamba iryo ariryo ryose yabashije kwegukana.

Uretse irushanwa rya Miss Rwanda, Murebwayire mu 2020 yanitabiriye irushanwa ryo gushakisha umukobwa wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Calabar Africa.

Iri rushanwa nanone ntabwo ryigeze rimuhira. Uyu mukobwa asanzwe amurika imideli ndetse yari aherutse no kwinjira muri Sinema.