Print

Umukobwa wa Museveni yashyingiwe mu bukwe se atagaragayemo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2022 Yasuwe: 6083

Umuhungu wa Gen Henry Tumukunde, Amanya Tumukunde yashyingiranwe n’umukobwa wa Perezida Yoweri Museveni,Dr Angela Nagasha Kakwezi.

Abashakanye bashyingiwe muri wikendi kuri Cathedrale ya St Paul Namirembe.

Se wabo wa Angela, Gen Salim Saleh, niwe wamusohokanye amugeza kuri alitari kuko Perezida Museveni atabutashye.

Umukwe yari yambaye ikositimu y’umukara n’umweru, mu gihe umugeni yari yambaye ikanzu nziza cyane

Nyuma y’aho, abageni bakiriye abashyitsi babo muri Speke Resort Munyonyo.

Aba bombi bakoze ubukwe gakondo mu cyumweru gishize i Lyantonde basezerana muri Nzeri umwaka ushize.

Nubwo uyu mukobwa atari mu bana Museveni afitanye n’umufasha we Janet Museveni, nyamara Dr Angela Kakishozi ni umukobwa Museveni yabyaranye n’umugore w’umushoramari ukomeye muri Uganda witwa Enid Kokunda.

Enid Kokunda yakoze igihe kirere mu biro bya Museveni biherereye i Entebbe ari naho umubano w’aba bombi watangiriye ndetse baza kubyarana abana babiri barimo uyu Angela Kakishozi na musaza we witwa Joel.

Amakuru yizewe avuga ko Dr Angela Kakishozi n’umukunzi we bahuriye muri Malaysia aho bombi bize muri kaminuza.