Print

Ukraine: Abavandimwe bafite umuhigo ku isi mu iteramakofe ubu bari ku rugamba rwo kwivuna Uburusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2022 Yasuwe: 1814

Abavandimwe bafite umuhigo w’igihe kinini ari bo bafite ikamba rya mbere ku isi mu iteramakofe mu baremereye, ubu bari ku rugamba rw’amasasu barwana ku mujyi wabo wa Kyiv muri Ukraine.

Abo ni Vitali Klitschko ari nawe ukuriye (mayor) Kyiv kuva mu 2014, na murumuna we Wladimir Klitschko uheruka kwinjira mu ngabo zirwanira ku butaka ubwo iyi ntambara yari hafi gutangira.

Aba bagabo bombi ni abatunzi ba za miliyoni z’amadolari, bashoboraga guhunga bakajya kubaho ubuzima bwiza ariko biyemeje kurwana ku gihugu cyabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Vitali w’imyaka 50 yavuze ko agiye gufata intwaro agasanga murumuna we Wladimir bakarwana "intambara y’amaraso" ku barusiya bateye igihugu cyabo.

Kuwa kane, Wladimir w’imyaka 45, yanditse kuri LinkedIn ati: "Abanya-Ukraine ni abantu bakomeye. Kandi bazahagarara imbere y’iki cyago. Ni abantu baharanira ubwigenge n’amahoro. Abantu bafata abarusiya nk’abavandimwe babo."

Ingabo z’uburusiya ubu zisumbirije umurwa mukuru Kyiv nubwo kuwufata bitihuse, nk’uko inzobere mu bya gisirikare zabiteganyaga mbere.

Ni bantu ki aba bavandimwe?

Vitali na Wladimir Klitschko, se ubabyara yari umusirikare w’umusoviyeti (URSS) wageze ku ipeti rya general kandi wabashije kubashyira mu mashuri meza akanabaha ikinyabupfura gikomeye.

Se yari komanda w’abasirikare hafi y’ikigo cy’ingufu kirimbuzi cya Chernobyl ubwo cyaturikaga mu 1986. Nyuma yajyagayo kenshi kuyobora imirimo yo kuhatuganya, ibyaje kumuviramo cancer yatewe no kwegera ’radiation’ no gupfa ku myaka 64.

Aba bavandimwe bakuze mu burere bwa gisirikare, ndetse Wladimir yatangaje ko ku myaka 12 yari azi kurashisha AK-47, gutera grenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Kuva ari bato batangiye kwitoza imikino njyarugamba; Vitali yakoze amarushanwa mu iteramakofe (boxing), kickboxing, na karate kandi akabyitwaramo neza byose, mu gihe murumuna we Wladimir yibanze cyane mu iteramakofe.

Ku myaka 17, Wladimir yabaye uwa mbere mu ngimbi Iburayi, hashize imyaka ibiri mukuru we Vitali atwara umudari wa zahabu mu mikino ya gisirikare ya 1996 i Roma.

Bombi barangije kaminuza maze biga ku rwego rw’ikirenga (PhD) amasomo ya ’sport science’; bageze kuri urwo rwego ari naho muri boxe bakuye uduhimbano twa Dr Steelhammer (Wladimir) na Dr Ironfist (Vitali).

Basezeranyije nyina kutazigera barwana

Aba bagabo bagize urugendo rwiza muri ’career’ yabo y’iteramakofe aho bamaze imyaka myinshi ari bo bari kugasongera mu iteramakofe mu baremereye.

Vitali yafashe ikamba mu 1999 ariko aza gutsindwa na Lennox Lewis mu mukino wamenyakanye cyane wabereye i Los Angeles mu 2003, iyo ni imwe mu nshuro ebyiri gusa yatsinzwe, nta na rimwe yigeze akubitwa hasi ngo ahite atsindwa (knock down) mu myaka irenga 20 yamaze muri ’ring’.

Wladimir we, bwa mbere yabaye uwa mbere ku isi mu 2000 agenda arwana kuri iryo kamba, aritakaza yongera arisubirana kugeza mu 2015 ubwo yatsindwaga na Tyson Fury barwaniye mu Budage.

Wladimir afite umuhigo w’uwafashe igihe kirekire ikamba ry’uwa mbere mu baremereye ku isi, aho yamaze iminsi 4,382 ari we nimero ya mbere ku isi.

Afite kandi umuhigo wo gutsinda abateramakofe 23 ku mikino ikomeye yo guhatanira ikamba mu baremereye ku isi, ibi byatumye aca umuhigo wari umaze imyaka 67.

Mukuru we Vitali yahagaritse gukina mu 2013 ari uwa mbere ku isi mu baremereye, naho murumuna we Wladimir ahagarika mu 2017 amaze gukina imikino 69 atsinze 64 muri yo 53 kuri knockout.

Aba bagabo barutanwa imyaka itanu basezeranyije nyina ko hagati yabo batazigera barwana, nk’uko bagiye babivuga ubwo babaga babajijwe impamvu hataba umukino hagati yabo.

Mu 2011 Wladimir na Vitali binjiye mu mihigo ya Guinness World Records nk’abavandimwe babiri batsinze kenshi imikino yo kurwanira ikamba ry’uwa mbere ku isi mu baremereye (imikino 30 icyo gihe, na 40 kugeza mu 2020).

Vitali yinjiye muri politike agikina iteramakofe, yabanje kuba umujyanama wa perezida Viktor Yushenko (2005 -2010) nyuma aza gutorerwa kuba mayor w’umurwa mukuru Kyiv.

Vitali yashakanye n’umurusiyakazi w’umunyamideli kandi wakinaga Tennis Natalia Egorova, bafitanye abana batatu bavukiye i Kyiv.

Wladimir na Vitali, mu 2013 bari mu b’imbere mu myigaragambyo yamaganye perezida Viktor Yanukovych (2010 -2014) wanze gusinya amasezerano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ahubwo agahitamo gukorana na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Yanukovych yakuweho n’imyigaragambyo n’imyivumbagatanyo ya rubanda mu 2014, Putin atakaza umutegetsi w’inshuti y’Uburusiya kuva icyo gihe, ahita agaba igitero cyo kwigarurira umwigimbakirwa wa Crimea wari uwa Ukraine, anashyigikira inyeshyamba mu burasirazuba bwa Ukraine.

Kuva 2014, ubutegetsi bushya bwa Petro Poloshenko (2014 - 2019) n’uwamusimbuye Volodymyr Zelensky (2019 - ) bwinjiye mu ntambara n’Uburusiya cyangwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Kremlin.

Kugeza Putin mu cyumweru gishize Putin atangaje ibitero bigari kuri Ukraine, aho Vitali na Wladimir ubu bari kurwana n’abavandimwe babo b’abarusiya mu ntambara itari imikino y’iteramakofe.

BBC