Print

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ku kibazo cy’abanyarwanda bari muri Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2022 Yasuwe: 912

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari Abanyarwanda 85 batuye muri Ukraine imaze iminsi iri mu Ntambara karundura n’u Burusiya, aho abagera kuri 18 bamaze gufashwa guhungira muri Pologne, mu gihe abasigayeyo bagera kuri 67 nabo bari gushakirwa uburyo bwo guhunga.

Muri rusange, Abanyarwanda baba muri Ukraine hafi ya bose ni abagiyeyo ku mpamvu z’amasomo ndetse na benshi mu bakorayo babifatanya no kwiga.

Ukraine imaze iminsi iri kugabwaho ibitero karundura n’u Burusiya, ibyatumye abantu benshi batangira guhunga iki gihugu. Umuryango w’Abibumbye (LONI) watangaje ko abantu bari hagati ya miliyoni enye na zirindwi bashobora guhunga, mu gihe abarenga ibihumbi 200 bamaze guhunga mu minsi ine y’Intambara.

Mu bantu bari kwifuza guhunga harimo n’Abanyarwanda, aho abagera kuri 18 bamaze kugera muri Pologne ituranye na Ukraine, ari nacyo gihugu kiri kwakira impunzi nyinshi.

U Rwanda, binyuze muri Ambasade yarwo iri mu Budage, ari nayo ireberere inyungu zarwo muri Ukraine, rwihutiye gukusanya amakuru ajyanye n’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu ndetse ruvugana n’imiryango yabo.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko amakuru agaragaza ko nta Munyarwanda uragirira ikibazo muri Ukraine.

Ati “Uyu munsi abo Banyarwanda uko ari 85, Guverinoma y’u Rwanda izi uburyo babayeho binyuze muri za Ambasade, iri mu Budage ari nayo iduhagarariye muri Ukraine ndetse na Pologne aho Abanyarwanda n’abandi bari kunyura bahunga."

Yakomeje agira ati “Guverinoma izi neza telefoni zabo, email zabo, aho batuye ndetse n’aho ababyeyi babo hano mu Rwanda babarizwa. Abo bose bari kuvugana na Ambasade, bari ukuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ababyeyi babo, ibyo byose birakorwa.”

Mukuralinda yavuze ko kugeza ubu Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, abandi 27 bari kugana ku mupaka wa Pologne, aho bari nko mu birometero 50.

Ati “Uyu munsi dufite amakuru yemeza ko Abanyarwanda 18 bamaze kwambuka bajya muri Pologne, ni ukuvuga ngo bavuye muri Ukraine binjira muri Pologne, twavuga ko bafite agahenge.”

Yakomeje agira ati “Hari abandi 27 bataragera ku mupaka kuko aho Ukraine yashyize bariyeri ya mbere kugira ngo bagenzure ibyo bagenzura ni nko mu birometero 50 utaragera ku mupaka wa Pologne, abo bari aho hagati kandi urugendo ruragoye kubera abantu benshi, barahagera bagahitamo kugenda n’amaguru kugera igihe uzagerera ku mupaka.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko “Hari ibibazo by’amafaranga, niyo waba uyafite uyu munsi ushobora kujya ku cyuma, ntibikore cyangwa se byakora bakakubwira bati ‘nturenza aya n’aya.’”

Yongeyeho ko hari abandi Banyarwanda batandatu kugeza kuri uyu wa Mbere bari bakiri mu rugendo berekeza ku mupaka bashaka kwambuka, ndetse n’abandi bantu 34 bari ahantu hari imirwano, ku buryo bigoye ko bahita bahava.

Mukuralinda ati “Icy’ingenzi kirimo, nyuma y’uko imyorondoro yabo izwi, tuzi aho bari, bavugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bavugana n’ababyeyi babo, ni uko ntawe twari twamenya wakomeretse cyangwa se witabye Imana muri iriya ntambara iri kuba hagati ya Ukraine n’u Burusiya.”

Abageze muri Pologne bafashwa iki?

Guverinoma ya Pologne yatanze ibyumweru bibiri ku bantu bose bari guhungira muri icyo gihugu. Ni ukuvuga ko nyuma y’icyo gihe basabwa guhita bafata indege iberekeza iwabo cyangwa mu bindi bihugu.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ababebyi cyangwa abavandimwe b’abantu bari muri Ukraine, bakwiye gutangira gutekereza uko bazafatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu gucyura abo bantu.

Mukuralinda ati “Ababyeyi cyangwa abavandimwe babimenye ko abantu bageze muri Pologne batazahaguma. Ni ukuvuga ngo ni ukugerageza gutangira gushakisha uburyo abantu babo bahava, haba ku giti cyabo, byaba binaniranye, nta kwihererana icyo kibazo.”

Yakomeje agira ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga irahari, hari ababishinzwe, hanyuma ikibazo icyo ari cyo cyose kigashakirwa umuti, ubwo butumwa babwumve ejo hatazagira ugira ikibazo akavuga ngo ‘umuntu we yabuze uko agenda.’”

Mukuralinda yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kugira ngo Leta ibone uko ikomeza gufasha Abanyarwanda bari muri Ukraine bifuza gutaha.