Print

FIFA na UEFA bahagaritse Uburusiya mu marushanwa yabo yose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2022 Yasuwe: 857

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) byahagaritse u Burusiya mu marushanwa mpuzamahanga yose.

Ni nyuma y’uko u Burusiya bushoje intambara kuri Ukraine.

Uyu mwanzuro ugiye gutuma Uburusiya bushobora gukurwa mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka ndetse n’amarushanwa ya Euro 2020 mu bagore.

UEFA yagize ati: "FIFA na UEFA uyu munsi bafatiye hamwe umwanzuro w’uko amakipe yose yo mu Burusiya, yaba amakipe y’igihugu cyangwa amakipe mato, azahagarikwa kwitabira amarushanwa ya FIFA na UEFA kugeza igihe hazafatirwa undi mwanzuro."

Bongeyeho bati: "Ibi byemezo byemejwe uyu munsi na Biro y’Inama Njyanama ya FIFA na Komite Nyobozi ya UEFA, inzego nkuru zifatira ibyemezo inzego zombi ku bibazo byihutirwa".

Ku ya 24 Werurwe, Uburusiya bwagombaga kwakira Polonye mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kandi nibakomeza guhagarikwa kugeza icyo gihe,bazakurwa mu gikombe cy’isi kandi ntibazabasha gukina imikino ya nyuma yo muri Qatar mu Gushyingo 2022.

Ishyirahamwe rya ruhago muri Polonye ryari ryavuze ko batazakina n’ikipe y’Uburusiya ndetse na Repubulika ya Czech na Suwede, bari mu nzira imwe y’imikino ya nabo bemeje ko batazakina n’Uburusiya.

Inzira imwe rukumbi yatuma Uburusiya bugaragara muri iyi mikino n’uguhagarika intambara muri Ukraine.

UEFA yagize ati: "Abaperezida bombi (bo mu nzego z’umupira w’amaguru) bizeye ko ibintu biri kubera muri Ukraine bizarangira neza ku buryo bwihuse ku buryo umupira w’amaguru ushobora kongera kuba inzira y’ubumwe n’amahoro mu bantu."

Uyu muryango wavuze ko ikindi cyemezo kizafatwa vuba ku irushanwa ry’abagore rya Euro 2022 rizabera mu Bwongereza muri Nyakanga, Uburusiya bwabonyemo itike.

Kubera iki cyemezo, bivuze ko Spartak Moscow itazakina umukino wa Europa League na club RB Leipzig bityo iyi kipe yo mu budage ikazakomeza muri kimwe cya kane kirangiza.

Ku wa mbere, ubuyobozi bwa komite mpuzamahanga ya olempike yasabye amafederasiyo ya siporo kubuza abakinnyi b’Abarusiya n’Abanya Belarus ndetse n’abayobozi baho kwitabira amarushanwa.

Ku cyumweru, FIFA yari yanenzwe nyuma y’itangazo rivuga ko Uburusiya bushobora gukomeza gukina imikino ku izina rya ’Football Union of Russia’.

Uburusiya bwakiriye igikombe cyisi giheruka muri 2018 ndetse umukino wa nyuma wabereye i Moscow,witabiriwe na Perezida Vladimir Putin.