Print

Rigobert Song yagizwe umutoza wa Cameroon nyuma y’itegeko rya Perezida Biya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2022 Yasuwe: 1289

Rigobert Song wabaye myugariro ukomeye ku mugabane w’Afurika, niwe mutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Cameroon, asimbuye umunya-Portugal, Antonio Conceiçao.

Uyu mugabo wabaye kapiteni ukomeye wa Cameroon, azungirizwa n’umufaransa Sebastien Migne naho Raymond Kalla bahoze bakinana yagizwe team manager.

Kuri uyu wa mbere, minisitiri w’imikino yatangaje ko Rigobert Song yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Kameruni, asimbuye Toni Conceicao, bitegetswe na perezida w’igihugu.

Conceicao ukomoka muri Portugal, yatoje Kameruni mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi anabahesha umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cyabereye ku butaka bw’iwabo mu kwezi gushize.

Minisitiri wa siporo, Narcisse Mouelle Kombi, yatangaje ko Perezida wa Kameruni, Paul Biya, yategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru guha akazi uwahoze ari myugariro wa Liverpool.

Mu magambo ye, Kombi yagize ati: "Ku mabwiriza akomeye ya Perezida wa Repubulika, umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo, Bwana Antonio Conceicao, yasimbuwe na Rigobert Song".

"Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kameruni (Fecafoot) rirahamagarirwa gufata ingamba zikenewe kugira ngo aya mabwiriza ashyirwe mu bikorwa byihuse."

Fecafoot yemeje ko amasezerano ya Conceicao yarangiye.

Kameruni izahura na Algeria yatwaye igikombe cy’Afurika 2019 mu mikino ibiri yo gushaka umwanya mu gikombe cyisi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.Iyi mikino izaba ku ya 25 na 29 Werurwe.

Song yakinnye mu Bwongereza, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubudage na Turukiya mu gihe cye nk’umukinnyi.Yakiniye Cameroon inshuro 137.

Yakinnye mu bikombe bine by’isi kandi atwara ibikombe bya Afurika 2000 na 2002.

Song yari umutoza w’ikipe ya Kameruni y’abatarengeje imyaka 21.