Print

Alliah Cool yakiriwe nk’umwamikazi ,nyuma yo guhabwa inshingano muri UN [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 March 2022 Yasuwe: 1311

Yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 akubutse mu gihugu cya Nigeria.

Alliah Cool yaranzwe n’amarira y’ibyishimo, agaragaza ko atari yiteze isinzi ry’abantu bamwakiriye barimo abafana be bari bitwaje ibyapa, bambaye imipira yanditseho amazina ye bamuha ikaze, bitwaje indabo n’ibindi.

Yakiriwe n’abarimo Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, Mukayizera Djalia Nelly [Kecapu], Abanyamakuru b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Anitha Pendo, Ingabire Egidie Bibio [Wari ukuriye akanama kemeje abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda] n’abandi.


Ku wa 11 Gashyantare 2022, ni bwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy’Abanya-Nigeria, One Percent International MGT, yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN Eminent Peace Ambassador].

View this post on Instagram

A post shared by pendo anita (@anita.pendo2)

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA dukesha iyi nkuru , Isimbi yavuze ko yagizwe Ambasaderi kubera ‘imyidagaduro, cinema no kuba u Rwanda ari igihugu giha umwari n’umutegarugori ijambo umuntu akitinyuka akaba abasha kugera ku bintu bikomeye nk’ibi ngibi kubera uburenganzira duhabwa n’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko kugirwa Ambasaderi anabikesha kandi filime ye ‘Alliah The Movie’ yamurikiye muri Nigeria bwa mbere. Avuga ko icyo gihe ayimurika, abashinzwe inyungu ze batumiye abantu batandukanye, avuga ku rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Mbabwira aho u Rwanda rwavuye nyuma ya Jenoside n’ahantu twifuza ko tugera bityo bumva ko ari byiza kuba bampa ubwo burenganzira bwo kugarura amahoro ku Isi. Kuba Ambasaderi w’amahoro ku Isi.”