Print

Bruce Melododie yateye utwatsi amakuru avuga ko yatandukaye na Lee Ndayisaba n’amakuru y’imodoka ihenze yaguze

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 March 2022 Yasuwe: 1641

Umuhanzi Bruce Melodie yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yaratandukaye na Lee ndayisaba ndetse anahamya ko album ye agiye kujya hanze mu minsi yavuba .

Hamaze Iminsi hasakara inkuru z’itandukana zivuga ko umuhanzi Buce Melodie n’umunjyanama we Lee Ndayisaba ndetse na Clouds9 Entertainment yaraberega inyungu z’uyu muhanzi batandukanye.

Izi nkuru zavugaga ko kuva igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 Bruce amaze mu muziki cyarangira , aba bombi batongeye kugaragara mu ruhamwe ndetse ko baba barasheshe amasezerano bari bafitanye .
Izi nkuru zashingiraga kuki!?

Nyuma y’igitaramo 10 years of Bruce Melodie cyabaye tariki 6 Ugushyingo 2021 ,aba bombi ntibongeye kugaragara bari kumwe mu ruhamwe nkuko byagendaga mbere.
Nyuma y’iki gitaramo Bruce yasinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Bralirwa,bitangaza benshi kubona Lee ntawuhari muri uwo muhango nkuko indi yose yo gusinya amasezerano runaka yabaga ahari.

Aya makuru Bruce Melodie yayagarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ba Isibo Tv mu kiganiro Sunday Live kuri iki cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022.
Bruce Melodie yagize ati”Lee ntabwo twatandukanye uretse ko buri umwe aba afite inshingano zo gukora”

Uyu muhanzi yanagarutse ku kintu cyuko badakwiye gucungira ku mbuga nkoranyambaga ze ngo bibwire ko ariho ubuzima bwe buri.

“Njyewe ntabwo ubuzima bwanjye bushingiye ku mbuga nkorayambaga abantu bakura amakuru buri izo mbuga hari igihe bibeshya bakabisesengura nabi”.

Ku byavuzwe ko yaba yaragiranye ibibazo na the Ben muri Tanzania yemeje ko ntabyo azi kandi niba The Ben afite ikibazo niwe wakakivuze kuruta uko abandi babimuvugira.

Inkuru zo gusinya amasezerao n’ikigo cyo muri Australia yavuze ko ibyo bigo badakorana ndetse n’ibyo kugura imodoka y’amiliyoni 200(Brabus) atazi aho byavuye.

Melodie kandi yavuze ko album yari itegerejwe na benshi azayishira hanze mu kwezi kwa Gicurasi 2022.