Print

Kayonza: Umwarimukazi yafatiwe mu cyuho ari gusambana n’umusore wamukoreraga mu rugo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2022 Yasuwe: 5044

Umwarimukazi wo mu Karere ka Kayonza yafatiwe mu cyuho n’umugabo we ari gusambana n’umusore wahoze abakorera mu rugo.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri mu Mudugudu wa Karambo II mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Amakuru aturuka mu baturage, avuga ko uyu mugore w’umwarimukazi yigisha kure mu wundi Murenge bikaba byaratumye umugabo we amukodesherezayo inzu, aha akaba ariho yafatiwe mu cyuho asambanira n’umusore wahoze abakorera akazi ko mu rugo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Gatanazi Longin, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yafatiwe mu cyuho n’umugabo we nyuma yo kumukeka igihe kirekire ko amuca inyuma.

Yagize ati " Ahagana saa Sita z’ijoro zirengaho nibwo umugabo we yamufashe asambana n’umusore wahoze abakorera akazi ko mu rugo, aho yafatiwe rero ni aho umugabo we yamukodeshereje kugira ngo yegere akazi kuko asanzwe ari umwarimu ku Rwunge rw’amashuri rwa Rutare."

Gitifu Gatanazi yavuze ko umugabo we ariwe wamwifatiye arangije atabaza inzego z’umutekano ngo akaba yavuye aho basanzwe batuye mu Murenge wa Nyamirama afite amakuru ko umusore wahoze abakorera akazi ko mu rugo asigaye amusambanyiriza umugore.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda gucana inyuma ngo kuko biri mu bisenya umuryango abana bakabigenderamo.

Ati “Turabasaba kwirinda ibyaha nk’ibi byo gucana inyuma kuko bisenya umuryango cyane cyane ku bantu nk’aba bari baranasezeranye noneho banafitanye umwana muto uri munsi y’umwaka.”

Kuri ubu uyu musore n’umwarimukazi basambanaga bose bahise bashyikirizwa RIB sitasiyo ya Mukarange.


Comments

prosper Musemakweli 2 March 2022

Akazi gatuma udakorera iwawe Ni kabi