Print

Hamenyekanye akayabo Rayon Sports iheruka kwinjiza mu mukino iheruka kwakiramo APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2022 Yasuwe: 7060

Umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sports iheruka kwakiramo APR FC,bivugwa ko wayinjirije asaga Miliyoni 29 Frw.

Nubwo uyu mukino warangiye amakipe yose anganyije 0-0, Rayon Sports ntiyabuze byose kuko yinjije kariya kayabo kagiye kuyifasha kwiyubaka.

Uyu mukino waciye agahigo ko kuba ariwo wahenze kurusha izindi zose zimaze kuba mu Rwanda kuko itike ya macye yaguraga ibihumbi 5Frw.

Nkuko isanzwe ibizwiho,Rayon Sports igira abafana benshi ndetse baba biteguye kwishyura itike bakayireba ari nayo mpamvu ariyo igira itike ihenze mu Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, wari ufite ibiciro byo hejuru kuko mu myanya y’icyubahiro yishyuye amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), mu gihe iruhande rwaho hishyuwe ibihumbi icumi (10,000Frw) naho ahasigaye hose hishyurwa ibihumbi bitanu (5000Frw).

Mbere ya Covid-19,kenshi iyo ari Rayon Sports yabaga yakiriye umukino, nibura itike ya macye yabaga ari ibihumbi bibiri cyangwa bitatu (3000Frw).

Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu mukino yari yemerewe kwakira 1/2 cy’abasanzwe bicara muri iyo stade, mu rwego rwo kubahira amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Kubera ko yari isanzwe yakira abantu ibihumbi 7,yemerewe kwinjiza abantu 4000.