Print

Abanyarwanda 51 babaga muri Ukraine bamaze kwambuka umupaka bahunze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2022 Yasuwe: 920

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta munyarwanda n’umwe uragwa cyangwa ngo akomerekere mu ntambara yo muri Ukraine, ndetse ngo kugeza ubu abagera kuri 51 bamaze guhungira mu bihugu bya Pologne na Hongrie.

Hashize hafi icyumweru u Burusiya butangije icyo Perezida Vladmir Putin yise ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine, guhera ubwo ingabo z’icyo gihugu zatangiye kurasa ku mijyi itandukanye yo muri Ukraine ingabo za Ukraine nazo zihagararaho intambara irarota.

Ibyo byatumye bamwe mu ba nya Ukraine n’abanyamahanga babaga muri icyo gihugu batangira guhunga, ku buryo ubu habarurwa impunzi zisaga ibihumbi 500.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko mu banyarwanda babaga muri Ukraine hafi ya bose ari abanyeshuri, ndetse ko hari abamaze kwambuka umupaka bahunga mu gihe hari abandi 15 badashobora kubona uko bahunga kuko bari mu duce tw’intambara.

Yagize ati "Abo tuzi neza amakuru yabo ni Abanyarwanda 86 hanyuma abamaze kwambuka ni 51, umwe wagiye muri Hongrie na 50 bari muri Pologne. Abandi 9 bari ku mupaka barategereje, ni ukuvuga ngo bigenze neza bakwambuka uyu mugoroba wenda twaba dufite abantu 60 bamaze kwambuka. Noneho abandi 11 bari mu nzira bajya ku mupaka. Abo bari mu nzira bajya ku mupaka ni kimwe n’abasigaye 15 badashobora kugira aho bajya."

"Ibibazo bahuriyeho cyane ni ikibazo cy’amafaranga kuko wenda hari uwo intambara yateye nta mafaranga afite, hari uyafite kuri banki adashobora kuyakuramo kuko yashizemo mu mashini, hari abashobora kujya kuyakuramo bakababwira bati nturenze aya, ni ikibazo cy’amafaranga, ni ikibazo cy’umuriro.. rimwe uravugana n’abantu kuri telefone nyuma y’amasaha 2 wagerageza kumuhamagara ugasanga umuriro washize. Ni ugutegereza aho babona umuriro bakongeramo muri za telefone zabo. Muri rusange ni uko bimeze: 15 bakirimo[muri Ukraine] rwose badashobora kugira aho bajya,11 bari mu nzira, 9 bategereje ku mupaka na 51 bamaze kwambuka."

Mu bamaze kugera muri Pologne bahunze intambara muri Ukraine, harimo Fred Mupenzi ukuriye ihuriro ry’Abanyarwanda biga muri icyo gihugu.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga kandi ko guverinoma yiteguye gufasha abahungiye muri Pologne kugaruka mu Rwanda, ariko ikanasaba abatarabasha guhunga kwirinda, gusa kugeza magingo aya ngo nta munyarwanda urasiga ubuzima muri iyi ntambara ibera muri Ukraine.

"Ni ukuguma mu nzu zabo haba agahenge bagasohoka haba hari ibitwaro birashwe wabonye ko bafite uburyo bwo kuvuza inzogera abantu bagahunga, ni uguhungira munsi y’ubutaka, munsi y’inzu, munsi ya za metro bya bimashini byabo bigenda munsi y’ubutaka mbese ahantu ibisasu bidashobora kugera. Ni n’amahirwe dufite kugeza uyu munsi nta munyarwanda bari batubwira ko yakomeretse cyangwa ngo yitabe Imana. Naho abinjiye muri Pologne ntibashobora kuharenza ibyumweru 2, ku banyamahanga nicyo cyemezo Pologne yafashe, ni ukuvuga ko gahunda ari ugukomeza bagataha."

"Hari abashobora kuvuga bati twebwe turaguma i Burayi wenda turajya no mu Budage ariko abandi ni ukuvugana n’imiryango yabo ni ukuvugana n’ababyeyi babo bagashaka uburyo bagaruka mu Rwanda. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo irakira ibibazo byose, irakira ibitekerezo byose, iramenya ubushobozi bwa buri wese noneho yanzure. Uyu munsi ntabwo twavuga ngo twohereje RwandAir cyangwa ngo igenze bitya icyo nzicyo ni uko nta munyarwanda barangije kumenya aho ari uri kuvugana n’izi nzego ikibazo cyose yaba afite agomba kukivuga noneho bigasuzumwa bigashakirwa umuti, umuti wo ntushobora kubura."

Hagati aho kandi umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ifatwa nabi ry’Abanyafurika bahunga intambara yo muri Ukraine, ni nyuma y’aho ku mbuga nkoranyamabaga hakwiriye amakuru avuga ko Abanyafurika bagizwe ahanini n’abanyeshuri bigaga muri Ukraine barimo gukorerwa ivangura ntibahabwe serivisi n’inzego z’abinjira n’abasohoka kimwe n’Abanya Ukraine cyangwa abandi banyamahanga bigatuma bahera ku mipaka badafite ibyo kwifubika, amafunguro n’aho kuryama.

Gusa Alain Mukuralinda avuga u Rwanda rurimo gufatanya n’ibindi bihugu bya Afurika muri iki kibazo.

Kugeza ubu Afurika yihariye 20% by’abanyeshuri bose b’abanyamahanga biga muri Ukraine.