Print

Abasore bagiye gutangira guhatanira ikamba rya Mr Rwanda 2022 ,bazagabirwa inka

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 2 March 2022 Yasuwe: 1375

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, kompanyi Imanzi Ltd iri gutegura irushanwa rya Mr Rwanda yatangaje ko kuva tariki 25 Werurwe 2022 izakora amajonjora yo gushakisha umusore uzambikwa ikamba rya Mr Rwanda 2022. Abasore 701 ni bo biyandikishije.

Umuyobozi wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uko iminsi ishira bari kugenda babona abaterankunga bashyigikiye iri rushanwa. Avuga ko mu rwego rwo kujyanisha n’umuco, umusore uzatsinda n’ibisonga bye buri umwe azahabwa inka wongeyeho n’ibindi bihembo byatangajwe.

Byiringiro ati “Mu bihembo twatangaje twongeyemo ko umusore uzatsinda n’ibisonga bye tuzabaha inka. Tu…
Igisonga cya kabiri [2nd Runner Up] nawe azahabwa internet azakoresha mu gihe cy’umwaka umwe na ‘router’.
Umusore ukunzwe mu irushanwa [Mister Popularity] azahembwa internet y’umwaka ndetse na ‘Smart Phone’ izatangwa na Mango 4G.

Mr Rwanda azahabwa ibihembo birimo no gukorera siporo no gufatira amafunguro muri T2000

Mr Rwanda 2022 azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica anahabwe inzu yo kubamo igihe cy’umwaka

Refe:Inkuru ya INYARWANDA