Print

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yasabye se ikintu gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2022 Yasuwe: 3654

Umwana w’imfura wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Ronaldo Jr yasabye se kudasezera ku mupira w’amaguru vuba, kuko ashaka ko bakinana mu kibuga.

Uyu munyabigwi wa Manchester United yujuje imyaka 37 mu kwezi gushize kandi bamwe bavuga ko atangiye kunanizwa n’imyaka ye mu kibuga.

Mu mwaka ushize,yagaragaje icyifuzo cye cyo gukomeza gukina kugeza ku myaka 40 kandi yongera gushimangira iyo gahunda mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ariko,ashobora kuguma mu kibuga kurenza uko yari abyiteze kugira ngo ashimishe umuhungu we.

Cristiano Jr atanga icyizere cyinshi mu makipe y’abato, kuko yanyuze mu ishuri rya Juventus mbere yo kurivamo akajyana na se muri United muri uyu mwaka w’imikino.

Ronaldo yagize ati: "Umuhungu wanjye yarambwiye ati: Papa komeza ukine indi myaka mike - ndashaka gukinana nawe."

Muri Mutarama, iki gihangange cyo muri Portugal cyashyize hanze ifoto yacyo kiri mu myitozo hamwe n’uyu muhungu wacyo bambaye imyenda ya United muri Mutarama.

Yanditse kuri ayo mafoto ngo: "Ubu n’ejo hazaza."

Icyakora mu myaka ishize,uyu munyabigwi yavuze ko atazahatiriza umuhungu we gukina umupira gusa yakwifuza ko ibyo yakora byose yazaba uwa mbere muri byo.