Print

Bizimana Yannick wa APR FC mu gihome

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2022 Yasuwe: 3315

Amakuru dukesha ikinyamakuru B&B FM UMWEZI aravuga ko rutahizamu wa APR FC,Yannick Bizimana ari mu maboko ya Police i Nyamirambo, nyuma yo gufatwa yarengeje amasaha yo gutaha, yanarengeje igipimo cy’inzoga umuntu yemerewe kunywa utwaye imodoka.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yafashwe mu ijoro ry’ejo hashize ku wa Kabiri, akaba yari yarengeje saa Sita z’ijoro ndetse akaba yari atwaye imodoka yanyweye ibisindisha. Yahise acumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Uyu rutahizamu amaze imyaka isaga 2 muri APR FC, kuko yayerekejemo muri Nyakanga 2020 avuye muri mukeba Rayon Sports.

APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano imyaka ibiri,itanze akayabo ka miliyoni 22 FRW muri mukeba.

Yannick Bizimana yamenyekanye cyane mw’ikipe ya As Muhanga yo mu majyepfo y’u Rwanda nayo yamukuye muri Giticyinyoni FC.