Print

Roman Abramovich yemeje bidasubirwaho ko ashaka kugurisha Chelsea FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2022 Yasuwe: 1241

Umurusiya Roman Abramovich yemeje ko agiye kugurisha Chelsea FC nyuma y’imyaka 19 ayiguze,akayihindura Ikipe ikomeye cyane.

Mu itangazo yashyize hanze,Roman yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugurisha iyi kipe cyamubabaje ariko yizeye ko kizagirira akamaro ikipe mu bihe biri imbere.

Arishimira ko mu buzima bwe yabaye muri Chelsea, akaba asoza avuga ko Chelsea itazigera iva mu mutima we n’abafana bayo.

Abramovic yongeyeho ko umwenda Chelsea imubereyemo (£1.5B) ayahebye, ndetse n’amafaranga bazagurisha Iyi kipe bazayaha Umuryango uzafasha abagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine.

Uyu muherwe yatangaje ko inyungu zizava mu kugurisha iyi kipe zizashyirwa mu kigega cyo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine.

Umuherwe w’Umusuwisi yavuze ko ari mu biganiro byo kugura Chelsea kubera ko nyirayo Roman Abramovich ashaka kuyigurisha vuba kubera intambara Uburusiya bwateyemo Ukraine.

Uyu muherwe Hansjorg Wyss yongeyeho ko azagura iyi kipe yatwaye igikombe cy’isi cy’amakipe afatanyije n’itsinda ry’abandi bashoramari ’batandatu cyangwa barindwi’ igihe cyose Roman azaba agabanyije igiciro cya miliyari 3 z’amapawundi yasabye.

Igitangazamakuru Blick cyandika mu Gisuwisi n’Ikidage nacyo cyavuze ko Roman Abramovic yashyizeho igiciro cya Miliyari 3.6 z’amayero ku muntu ushaka kugura Chelsea.

Uyu muherwe w’imyaka 86 bivugwa ko atunze akayabo ka miliyari 4.3 z’amapawundi.

Byumvikane ko Abramovich ashaka kugumana iyi kipe ariko ashobora kugerageza kuyigurisha kugira ngo agaruze amafaranga y’inguzanyo ye kuko afite amakenga ko imitungo ye ishobora guhomba.

Byavuzwe kandi ko yitegura kugurisha inzu yenziza cyane yitwa Kensington Palace Gardens iri I London.

Igiciro cya mbere cyo kuyipiganira ni miliyari 2.2 z’amapawundi gusa benshi bagitinye,ariko ubu abaguzi bari kugerageza kugira ngo barebe niba uyu Murusiya azagurisha iyi kipe amaranye imyaka 19.

Wyss yabwiye Blick mu Busuwisi ati: "Abramovich aragerageza kugurisha villa ze zose mu Bwongereza, arashaka kandi kwikuraho Chelsea vuba.

"Njyewe n’abandi bantu batatu,Kuwa Kabiri twakiriye icyifuzo cyo kugura Chelsea cya Abramovich.

"Ubu ngomba gutegereza iminsi ine kugeza kuri itanu. Abramovich arasaba amafaranga menshi cyane.

"Urabizi, Chelsea imurimo miliyari 2 z’amapawundi. Ariko Chelsea nta mafaranga ifite.

"Kugeza uyu munsi, ntituzi igiciro nyacyo cyo kuyigura."

Wyss yashinze Kompanyi ikora ibikoresho by’ubuvuzi Synthes USA mu 1977 hanyuma ayigurisha sosiyete Johnson & Johnson kuri miliyoni 15.2 z’amapawundi muri 2012.

Afatwa nk’umwe mu bantu b’abagiraneza ku isi,kuko yatanze miliyoni amagana z’amapawundi mu miryango ishinzwe kurengera ibidukikije, ndetse yiyandikishije kuri The Giving Pledge, yemera gutanga igice kinini cy’umutungo we.

Mu gihe cye, Roman Abramovich yakoresheje abatoza bagera kuri 15, atanga arenga Miliyari 2 z’ama pounds mu myaka 19, atwara ibikombe 21.


Comments

Amani bruno 2 March 2022

Am big fans of Chelsea so sorry chls