Print

Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi w’ingenzi wagaburiraga Ukraine

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2022 Yasuwe: 3860

Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zamaze kwigarurira Umujyi wa Kherson, undi mujyi wiyongereye ku duce tumaze kwamburwa Ingabo za Ukraine mu ntambara imaze iminsi irindwi.

Kuri uyu wa gatatu,nibwo umujyi wa Kherson ufatwa nk’icyambu cya Ukraine, wigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya,ku munsi wa karindwi Klemlin igabye ibitero kuri Ukraine.

Interfax ivuga ko Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yavuze ko ingabo zayo zafashe Kherson. Guverineri w’uyu mujyi mbere yari yavuze ko Kherson yari ikikijwe n’ingabo z’Abarusiya.

Mu magambo ye, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Uburusiya, Igor Konashenkov yagize ati: "Ingabo z’Uburusiya zafashe umujyi wa Kherson.

Yongeyeho ati: "Umujyi ntabwo uhura n’ibura ry’ibiribwa n’ibicuruzwa bya ngombwa."

Yavuze ko ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ingabo z’Uburusiya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bijyanye no kubungabunga umutekano, kurengera abaturage no gukomeza imirimo rusange.

Yavuze ko serivisi rusange no gutwara abantu zikora nk’uko bisanzwe.

Uburusiya bwavuze ko burakomeza kugaba ibitero by’ingabo muri Ukraine. Igitero cyagabwe ku mujyi wa kabiri mu bunini muri iki gihugu, Kharkiv, cyakomeje ku wa gatatu n’umuyobozi wawo avuga ko uturere twinshi twatewemo ibisasu.

Abanya Ukraine bo baratangaza ko bakomeje kurwana mu mujyi wa Kherson ko Uburusiya butarawigarurira burundu.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko abandi bantu bane bishwe abandi icyenda bakomerekera mu masasu ku manywa.

Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky avuga ko u Burusiya bugamije gukukumba ibyo busanze byose, ariko abayobozi b’Inzego z’ibanze muri uyu mujyi bakaba bahakana ko waba wamaze kwigarurirwa nubwo ingabo za Moscow zahageze mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri.