Print

Ni gute wakubaka urukundo rurambye?

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 2 March 2022 Yasuwe: 1605

Hari uburyo bwagufasha kugirango ubashe gukomeza urukundo rwawe na mugenzi wawe by’igihe kirambye.

1. Gukomeza Umubano mwiza:

Kugirango ubashe kubaka urukundo rurambye gerageza usigasire umubano ufitanye na mugenzi wawe, uharanire kumenya amakuru ye ya buri kanya kandi niba hari ikintu kitagenda neza murukundo funguka ukimubwire mufatikanye gushaka umuti w’ikibazo gihari.

2. Mushimire igihe cyose akoze neza:

Niba umukunzi wawe akoze ikintu kikagushimisha bimugaragarize kandi umushimire,wituma atekereza ko ntacyo yakoze ahubwo mwibutse buri munsi icyo yakoze n’umumaro kigufitiye nawe bizamushimisha ndetse bimutere ishyaka ryo gukora icyagushimisha buri munsi.

3. Muhe umwanya mugihe agukeneye:

Niba ushaka gukomeza urukundo rwawe genera umwanya mugenzi wawe,muri gahunda zawe ukwiye kumushyiramo, irinde kumubwira gahunda zawe nyinshi ufite umwumvisha ko zimuruta kandi niba muri kumwe irinde Telephone umwereke ko umwitayeho wenyine bizatuma urukundo rwanyu rukomera.

4. Wicika intege igihe ubona urukundo rwanyu rwagabanyutse:

Nibintu bisanzwe cyane kubantu bakijya murukundo kumva ko ariko bizahora ntakintu gishobora kubahungabanya ariko baravuga ngo ntazibana zidakomanya amahembe igihe kiragera urukundo rwanyu rugasa nk’uruhungabanye ariko ibyo ntibikwiye kuguca intege mugihe urikumwe n’umuntu ukunda kandi nawe agukunda ahubwo nibyo bihamya urukundo nyakuri kuko rwihanganira byose ndetse ukanaca bugufi kugirango ukomeze urukundo rwanyu.

5.Hora uzirikana icyatumye umukunda:

Ibihe byiza murukundo biraza ndetse n’ibibi bibageraho ariko iteka hora uzirikana icyatumye umuhitamo cg umukunda bizagufasha no kutamureka bikoroheye ahubwo usigasire urukundo rwanyu.

6. Komera kuntego zawe:

Ibihe byiza murukundo biraza ndetse n’ibibi bibageraho ariko iteka hora uzirikana icyatumye umuhitamo cg umukunda bizagufasha no kutamureka bikoroheye ahubwo usigasire urukundo rwanyu.

7. Gerageza kuba umwizerwa:

Urukundo rurimo kwizerana kumpande zombi ruraramba, Kubaka ikizere bisaba wowe na mugenzi wawe gerageza kubahiriza amasezerano mwagiranye no gukomeza imirongo y’itumanaho, mu gihe wizeye mugenzi wawe no umwumva birakorohera.

8. Komeza kwiyitaho:

Akenshi usanga abantu bamaze kumenyerana birara kuburyo rimwe na rimwe kwiyitaho wowe ubwawe ntacyo biba bikubwiye ariko siko byagakwiye niba ushaka ko umukunzi wawe ahora agukumbuye ntakurambirwe iyiteho ahore akubona uri mushya mumaso ye ibyo bizatuma atakurambirwa urukundo rwanyu rurambe.