Print

Yarumye umugabo we ugutwi araguca amuhoye kumuha itike idahagije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2022 Yasuwe: 1407

Umugore wo muri Kenya yajyanwe mu nkiko kubera kuruma ugutwi umugabo we amuziza ko yamuhaye amafaranga y’itike adahagije.

Bivugwa ko Zainab Ochero yakoze uru rugomo nyuma y’aho Joseph Karanja amuhaye amashilingi 100 nk’itike yo kumucyura mu rugo.

Ku wa kabiri, tariki ya 1 Werurwe, nibwo Ochero yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kibera,ashinjwa gukomeretsa bikabije umugabo we Karanja.

Bivugwa ko yamukomerekeje bari mu kabari aho bafataga ibinyobwa ahagana mu ma saa munani ku ya 21 Gashyantare, i Kangemi,Nairobi.

Aba bombi ntibumvikanye ubwo bageragezaga gukemura ibibazo by’imibanire yabo bijyanye no gucana inyuma.

Bivugwa ko Bwana Karanja yari yahamagaye Madamu Ochero kugira ngo amusange mu kabari i Kangemi kugira ngo baganire ku bibazo byabo araza ariko bananirwa kumvikana ahita asubira mu rugo rwe i Kawangware.

Uyu mugabo ngo yongeye kumuhamagara nyuma,umugore amusanga mu kabari bakomeza gutongana ku gucana inyuma bananywa inzoga.

Uyu mugabo ngo yamushinje kugirana ibibazo n’abandi bagabo maze havuka impaka zikomeye zabyaye intambara.

Nyuma yo gushwana, Madamu Ochero yasabye Bwana Karanja kumuha itike yo gutega bodaboda imujyana i Kawangware,undi amuha amashilingi 100.

Madamu Ochero yabwiye abapolisi ko yasabye Karanja gusaba umushoferi wa bodaboda kugira ngo amujyane ariko Karanja ngo yatangiye kumutuka.

Yabwiye kandi abapolisi ko yari yasinze rwose kandi ko yibuka gusa ko yabyutse akisanga yaraye kuri sitasiyo ya polisi ya Kangemi.

Karanja yajyanwe mu bitaro nyuma yo kurumwa ugutwi,abaganga bagerageza kukudoda ariko biranga bavuga ko bitakunda.

Ukekwaho icyaha yahakanye ibyo aregwa imbere y’umucamanza mukuru Charles Mwaniki.

Yarekuwe ku ngwate ya KSH 300.000. Urubanza ruzasomwa ku wa 16 Werurwe.