Print

Kim Kardashian yamaze kugirwa ingaragu byemewe n’amategeko

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 March 2022 Yasuwe: 785

Kim Kardashian umunyamidelikazi w’ikimero, yemerewe n’urukiko kuba ingaragu mu gihe gatanya ye n’umuraperi Kanye West itararangira.

Ubusabe bwo kuba ingaragu akaba yaratangiye kubwaka kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2021, nyuma y’aho Kanye West yanze kumuha gatanya. Urukiko rukaba ruyimuhaye ku nshuro ya gatatu abisabye.

Nk’uko byagiye bitangazwa n’umwavoka wa Kim Kardashian witwa Laura Wasser, aherutse gutangaza ko umukiriya we amaze gusaba urukiko inshuro eshatu kuba rwamuha uburenganzira bwo kuba ingaragu kuko umuraperi Kanye West Ye yanze kumusinyira gatanya.

Ikinyamakuru The New York Post cyatangaje ko ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu, aribwo Kim Kardashian yitabye urukiko aho rwanamuhaye uburenganzira bwo kuba ingaragu kugeza igihe Kanye West azasinya impapuro za gatanya.

Mu rubanza rwabaye ku wa gatatu ku buhanga bwa videwo(Virtual),iki cyamamare muri reality (ibiganiro byo kuri television aho abantu bazwi cyane berekanwa bari mu buzima bwa buri minsi cyangwa mu mirimo runaka) yanatangaje ko aretse izina "West" nka rimwe mu mazina ye.

Kardashian, yari yarasabye gutandukana n’uyu mu rapper mu mwaka ushize kugira yongere kuba ingaragu binyuze mu mategeko.

Ariko bombi baracyafite igikorwa cyo kugabana ibyo batunze banumvikane uzagumana abana babyaranye.

The New York Post ikomeza ivuga ko Kim Kardashian yahisemo gusaba kuba ingaragu kugira ngo arinde imitungo ye, ndetse no kugira ngo arinde umubano we na Pete Davidson bari gukundana kugira ngo Kanye West atazabyitwaza amurega ko yakundanye n’undi mugabo mugihe yari akiri umugore we imbere y’amategeko.

Kuri ubu Kim Kardashian abaye ingaragu imbere y’amategeko, hashize umwaka n’amezi abiri yatse gatanya na Kanye West kugeza n’ubu utarayimuha.

Ye, w’imyaka 44, utari muri urwo rukiko, yari yarwanije ku mugaragaro gutandukana na Kim anamusaba ko yagaruka bagakomeza kubana.

Refe:thestar.com