Print

Abaturage ba Ukraine benshi bafunze umuhanda kugira ngo ingabo z’Uburusiya zidafata uruganda rukomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 March 2022 Yasuwe: 12586

Abanya Ukraine benshi bakoze bariyeri ari benshi imbere y’uruganda rukora intwaro kirimbuzi kugira ngo babuze ingabo z’Uburusiya kurufata.

Abantu babarirwa mu magana batonze umurongo ku muhanda ugana ku ruganda rukora intwaro za kirimbuzi rwa Zaporizhzhia nyuma yuko Kyiv iburiye Uburusiya ko hashobora kubaho ibindi byago bya "Chernobyl " niramuka igabye igitero.

Impuguke zaburiye ko hashobora "ibyago kirimbuzi" mu gihe ingabo za Vladimir Putin zaba zifashe uruganda rukomeye rukora intwaro kirimbuzi mu Burayi ruri muri Ukraine.

Ku wa gatatu, abaturage ba Ukraine bifatanyije n’abakozi, bafata amabendera ya Ukraine bitambika umuhanda mu kurinda sitasiyo y’intwaro kirimbuzi i Enerhodar

Umukozi wa guverinoma Anton Gerashchenko yavuze ko abanya Ukraine bazarwana kugeza ku muntu wa nyuma kugira ngo barengere rimwe mu masoko akomeye y’igihugu.

Ati: "Umujyi urimo uruganda runini rukora ingufu za kirimbuzi mu Burayi urimo kwitegura kurwana n’abateye."

Uruganda rukora ingufu za kirimbuzi rurinzwe n’intwari n’ingabo z’igihugu cya Ukraine.

Ntibazigera bacika intege! Hazabaho imirwano. Ibisasu bizaraswa iruhande rw’uruganda rwa kirimbuzi.

Uyu yakomeje avuga ko Abarusiya bashobora kuzangiza ibikoresho by’uru ruganda ariko abaturage bazakora ibishoboka byose bakarurinda.

Uyu yavuze ko hashobora kuzongera kubaho inyago byo guturika kw’intwaro kirimbuzi Uburusiya nibukomeza gutera nkuko byagenze i Fukushima.


Comments

Kanyeshyamba Claude 4 March 2022

Mujye mutanga amakuru yizewe ntimugapfe kuvuga ibintu bitagira fact mujye munatanga reference yibyo muvuga aho mubikura


Gilbert 3 March 2022

Nababwira iki, bibagirwa ko America ishobora guhana Africa, ariko umurusiya byabagora, rwose Putin uri hariya aho kugira ngo OTAN imubere hariya, upfa yapfa usigara agasira.
Uwampa u Rwanda ndota, akampa Africa ibanye neza, Naho ba Rugigana bakagigana na babwira iki.