Print

Ubuhamya bw’umukinnyi wa Firime Natacha watotejwe n’umukoresha we ashaka kumusambanya

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 March 2022 Yasuwe: 1961

Ibi Natacha Ndahiro ahamya ko byamubayeho mu myaka ishize ubwo yajyaga mu Karere ka Karongi mu kazi k’ikigo kimwe yakoreraga (atifuje kuvuga).

Avuga ko iki gihe yagiye mu kazi karangiye bifuza kubanza kuruhuka no kuryohereza ku mazi y’i Karongi, nyuma yo kuryoshya bagiye aho bagombaga gucumbika.

Ndahiro yavuze ko yasanze yatezwe umutego wo kurararana n’umukoresha. Ati “Tuvuye mu kazi tugiye aho turyama buri wese yeretswe icyumba ajyamo, twari twajyanye n’undi mukobwa we ahita ajya mu cyumba cy’undi mugabo wari mu bayobozi bacu. Ngiye kuryama nasanze njye bateguye ko ndarana n’umuyobozi wanjye, mpitamo kujya kurara hanze aho kurarana nawe.”

Icyo gihe Ndahiro avuga ko yagobotswe n’umwe mu basore bari bajyanye wamusanze hanze bakarara baganira bityo bimurinda kujya kuryama aho sebuja yari yifuje ko arara.

Ndahiro yavuze ko icyo gihe byateye umwuka mubi bituma no mu gutaha adataha mu modoka y’uwo muyobozi we ndetse ahita anasezera mu kazi kuva uwo munsi.

Aha Ndahiro yavuze ko abakobwa bakiri bato bakwiye kwirinda gusohokana n’abantu batashishoje neza umugambi wabo kuri bo.

Natacha Ndahiro ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda mu gihe nyamara atararenza imyaka ibiri muri uyu mwuga.

Uyu mukobwa filime ya mbere yakoze ni iyitwa ‘Natacha series’ kuri ubu hari gusohoka igice cya kabiri cyayo.