Print

Isi yemeje umushinga w’u Rwanda na Peru wo guca ikorwa rya Pulasitike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2022 Yasuwe: 407

Minisitiri w’ibidukikije mu Rwanda avuga ko igihugu cye na Peru "byishimye birenze" nyuma y’uko umushinga byateguye ugamije guca ikora n’ikoreshwa rya ’plastic’ ku isi utowe nk’umwanzuro w’inama rusange ya ONU y’ibidukikije.

Uyu mwanzuro wemejwe kuwa gatatu n’iyo nama yabereye i Nairobi, ukuriye ishami rya ONU ry’ibidukikije yawise "ubwumvikane bukomeye cyane ku isi nyuma y’amasezerano ya Paris ya 2015".

Umwanzuro wemejwe urategura ishyirwaho - bitarenze 2024 - ry’amasezerano yahinduka itegeko ku bihugu by’isi ryo guca ihumanya riterwa na ’plastique’.

U Rwanda, Peru, n’Ubuyapani byateguye binashyira imbere uyu mushinga ngo utorwe muri iyo nama, ugamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere, kurengera ibidukikije n’ibinyabuzima byangizwa n’imyanda ya plastic.

Minisitiri Jeann d’Arc Mujawamariya yabwiye BBC ati: "Isi ikwiye kwita ku ihumanya rya plastique kuko ni ikibazo cy’isi, si ikibazo cy’igihugu, cyangwa cy’u Rwanda gusa.

"Plastic ntabwo ibora, kandi imyanda yayo iriyongera buri munota, buri munsi mu mazi y’isi, mu migezi, no mu nyanja."

Nyuma yo kwemeza uriya mwanzuro i Nairobi, Inger Andersen ukuriye ishami rya ONU rishinzwe ibidukikije yagize ati: "Uyu ni umunsi w’intsinzi y’isi ku ikoreshwa rya plastique"

Ubucuruzi bukomeye bw’uburozi

Ikorwa ry’ibintu bikozwe muri plastic ryariyongereye cyane mu myaka 20 ishize, ubu bigeze kuri toni zisaga 400 zikorwa buri mwaka, umubare byitezwe ko wakwikuba kabiri mu 2040.

Ibi birimo ubucuruzi bubarirwa agaciro ka miliyari US$522, nk’uko ishami rya UN ry’ibidukikije ribivuga.

Ariko toni zigera kuri 11 z’imyanda ya plastique zisuka mu nyanja z’isi, amoko 800 y’ibinyabuzima byo mu mazi no ku nkengero bizahazwa n’iyo myanda cyangwa ibindi byago iteza.

Umujyi wa Nairobi ubwawo wemerejwemo ariya masezerano, uri mu yugarijwe n’iyangirika ry’ubutaka n’ihumana riva ku myanda ya ’plastique’ kurusha iyindi ku isi.

U Rwanda rwo ni intangarugero ku isi, mu 2008 rwashyizeho itegeko rica ikoreshwa ry’amashashi ya plastique, mu 2019 rwemeza itegeko rica ibikoresho bya plastic bikoreshwa rimwe.

Mujawamariya ati: "Ibyo bikoresho bya plastic nk’amacupa, imiheha, amasahani, ibikombe…ibyo byose ni ibintu by’amateka mu Rwanda."

Guca plastique bizemezwa nk’itegeko ku isi?

ONU ivuga ko uyu mwanzuro ubaye itegeko byagabanya plastic ijya mu nyanja ku rugero rwa 80% mu 2040, kandi byagabanyaho 25% by’imyuka ihumanya ikirere yoherezwa .

Inama y’i Nairobi yashyizeho itsinda - Intergovernmental Negotiating Committee(INC) - ritangira gutegura uko uyu mwanzuro wazaba amasezerano y’itegeko mpuzamahanga bitarenze 2024.

Mujawamariya ati: "Turabyizeye [ko rizabaho]… Tuzashyira hamwe umuhate n’ingufu kugira ngo uyu mwanzuro ube amasezerano y’itegeko kuko twese dufite inshingano zo guhagarika ihumanya rya plastic".