Print

Zari umaze Iminsi avugwa mu rukundo n’umuherwe yahishuye ko ubu aribwo ari gukunda Diamond babyaranye

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 March 2022 Yasuwe: 2087

Zari wabyariye abana umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko aribwo ari ku mukunda kuruta uko bakundanaga mbere.

Umuherwekazi ukomoka mu gihugu cya Uganda yashyize benshi mu rujijo ubwo yakomozaga ko aribwo ari gukunda cyane umuhanzi Diamond Platnumz kuva aho batandukaniye.

Zari wabyariye abana umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko aribwo ari ku mukunda kuruta uko bakundanaga mbere.
Aganira n’abanyamakuru mu ruzinduko rwe muri Uganda, uyu mugore w’abana batanu yavuze ko kuri ubu aribwo akunda uyu muhanzi kuruta uko yamukundaga na mbere batarakundana.

Yagize ati: “Ndabarahiye, ntabwo tumaze igihe kinini dutandukanye, ubu turi inshuti gusa kandi nakomeje kumukunda kuruta igihe twabanaga.”

Avuga ku mukunzi we mushya GK Choppa, Zari yatangaje ko uyu mugabo yagerageje kubanza kumwitaho mu myaka itatu ishize.

Yavuze ati: “Nabanje kumwigaho. Ariko nyuma y’igihe gito, nahisemo kujya guhura nawe mbona ko afite umutima mwiza. Ni umusore mwiza .”


Zari Hassan ufite imyaka 41 y’amavuko kuri ubu yabyaye abana batanu yakuye barimo batatu yabyaranye na Semwaga ndetse n’ababiri yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania Diamond Platnumz.

Avuga ku mukunzi we mushya GK Choppa, Zari yatangaje ko uyu mugabo yagerageje kubanza kumwitaho mu myaka itatu ishize.

Zari Hassan umuntu yavuga ko atahiriwe mu rukundo kuko nyuma yo gutandukana n’umugabo we Ivan Ssemwaga waje no kwitaba Imana, babyaranye abahungu 3, yaje gukundana na Diamond Platnumz na we babyarana abana 2 ariko baza gutandukana badakoze ubukwe, yagiye avuga ko ari mu rukundo n’abandi bantu benshi barimo uwo yise King Bae na Dark Stallion ariko bikarangira batandukanye.