Print

Ukraine: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi runini I Burayi rwafashwe n’abarusiya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2022 Yasuwe: 2810

Mu gicuku kuwa gatanu Perezida Volodymyr Zelensky yasabye abanyaburayi ati "nimubyuke" mu gihe havugwaga umuriro ku ruganda rutunganya ingufu kirimbuzi uvuye ku bisasu by’Uburusiya.

Nyuma y’amasaha habaye ibitero n’umuriro kuri uru ruganda, abategetsi ba Ukraine batangaje ko rwafashwe n’ingabo z’Uburusiya.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umwe mu bategetsi bo muri ako gace avuga ko "abakozi barwo bakomeje gukurikirana ibice bitanga ingufu" by’uru ruganda.

Perezida Joe Biden wa Amerika hamwe na Rafael Grossi ukuriye ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi (IAEA) bavuganye na Zelensky ku kibazo cya Zaporizhzhia.

Uru ni uruganda ruri mu majyepfo ya Ukraine rukaba mu 10 za mbere nini ku isi mu gutunganya ingufu kirimbuzi.

Jennifer Granholm minisitiri w’ingufu wa Amerika,yavuze ko Amerika yameje gutegura itsinda ryayo ry’ubutabazi mu gihe cy’ikibazo cy’ingufu kirimbuzi.

Perezida Zelensky yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ’reactors’ z’uru ruganda rwa Zaporizhzhia zikoresheje ibifaru.

Nyuma y’aho, umukuru w’akarere ka Zaporozhia uru ruganda ruherereyemo muri Ukraine yatangaje ko "rutekanye".

Alexander Starukh yanditse kuri Facebook ko yavuganye n’ukuriye uru ruganda akamwizeza ko "ubu ruratekanye, kandi igice cy’ingufu kirimbuzi kiratekanye."

Ibyo byabaye nyuma y’uko habonetse umuriro ukomeye kuri uru ruganda, nyuma abategetsi ba Ukraine bagasaba ingabo z’Uburusiya agahenge ngo abazimya umuriro batabare.

BBC


Comments

hhh 4 March 2022

Ariko ino title y,inkuru murabona ihuye na content iri mu inkuru