Print

Rihanna ufite inda y’imvutsi yigaragaje mumyambarire idasanzwe ubwo yamurikaga imideri

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 March 2022 Yasuwe: 3558

Uyu mukobwa w’imyaka 34 kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022 yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week aho inzu y’imideli ya Dior yerekanaga imyambaro yayo mishya.

Rihanna yatunguranye agaragara yambaye akenda gateye nk’ikanzu ariko kabonerana cyane ku buryo n’imyenda y’imbere yose yagaragaraga ndetse n’inda y’imvutsi igaragara.

Robyn Rihanna Fenty w’imyaka 34 y’amavuko ni umuririmbyi, umukinnyi wa filime, umunyamideli akaba n’umucuruzi.

Rihanna yavukiye muri Saint Michael akurira i Bridgetown, muri Barbados.