Print

Menya ingeso enye ukwiye kwitondera utabasha guhindura k’uwo mugiye gushakana

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 4 March 2022 Yasuwe: 1309

Turebeye k’ubuhamya bwabamwe bagiye bashaka bafite ikizere cy’uko ibitagenda neza bizagenda neza babanye hari zimwe mungeso bagarutseho ari binshi bivugwa ko umuntu ufite izo ngeso bitoroshye ko wamuhindura ahubwo ariko irushaho kwiyongera.

1.Ubusinzi:

Biragoye cyane kwizera ko umuntu wabaye imbata y’inzoga washakana nawe wizeye ko ugiye kumuhindura mugihe we atabasha kwifatira umwanzuro ngo azireke, ahubwo usanga ariko arushaho kuba umusinzi cyane iyo afite ibigare b’abantu bazihuriyeho.

Ubusinzi kandi n’ikintu umuntu ashobora kureka by’igihe gito kugirango yiyoberanye mugihe agushaka kuko aziko bikubangamira yamara kukubona akabusubiramo.

2.Ubusambanyi

Ubusambanyi n’ingeso mbi bigoye ko umuntu yacikaho cyane kubagabo iyo yarafite iyi ngeso biragoye ko yayicikaho ngo nuko yashatse umugore ahubwo bagerageza kwiyoberanya kubagore babo ariko kuyicikaho burundu byo ntibipfa gukunda.

3. Ubwiyemezi bukabije:

Umuntu wiyemera bikabije biragoye ko wabana nawe witeguye kumuhindura mugihe bikubangamiye dore ko hari nigihe aba ari kamere ye rero ugasanga kwiyemera abifata nk’ishema kuriwe, kandi abantu bameze gutyo buri uko bavuye kurwego rumwe bagiye kurundi iyo ari rwiza ubwiyemezi burushaho kwiyongera rero biragoye ko yabireka kubera wowe.

4.Amahane:

Reka kwibwira ko niba umukunzi wawe agira amahane azashira kubera ko mwabanye kuko amahane akanshi usanga ari ibintu biri mumaraso y’umuntu utabasha kugira icyo ubihinduraho n’ubundi icyamutera kugira amahane igihe cyose kibayeho azayagira.

Niba ugiye gushakana n’umuntu ufite zimwe muri izi ngeso zamubase, ntukumve ko mugiye kubana ngo umuhindure, usange wirakaza cyangwa umuhoza ku nkeke ngo birakubangamira kuko bishobora kuzamura imibanire mibi mu rugo,ahubwo uzamwakire uko ari, umwereke ko bitagushimisha umuha impanuro ariko utamubwira nabi kandi ubimuganirizeho mu gihe ubona ameze neza,wirinde kumufatirana ari mu bindi,maze buhoro buhoro ashobora kuzafata umwanzuro ku giti cye.