Print

Mohamed Salah yahishuye agahinda yatewe n’abatanga Ballon d’or

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 March 2022 Yasuwe: 1415

Mohamed Salah ukinira Liverpool, yemeje ko "yatunguwe" no kuba yararangije ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’abahataniraga Ballon d’Or iheruka cyane ko yahabwaga amahirwe yo gutsinda.

Umupira wa Zahabu watanzwe mu Gushyingo 2021, na none wahawe Lionel Messi, wahise ugira 7.

Robert Lewandowski wari watsinze ibitego byinshi kurusha abandi,niwe wahabwaga amahirwe ariko birangira nawe adatsinze.

Icyakora,rutahizamu Mohamed Salah yari ahagaze neza cyane ariko yirengagizwa n’abatora bamushyize ku mwanya wa 7

Salah yatsinze igitego kirenze kimwe kuri buri mukino ugereranyije n’impuzandengo,byatumaga benshi bemeza ko akwiriye kiriya gihembo.

Nubwo yakoze byinshi,uyu Munyamisiri yarangije inyuma ya Jorginho, N’Golo Kante na Karim Benzema.

Salah nawe yemereye Egyptian TV ko byamutunguye kuba uwa 7.Ati "Byarantunguye Kwisanga ku mwanya wa 7 mu bahataniraga Ballon d’or, ariko ntacyo nabivugaho. Nta muntu n’umwe ku isi watekerezaga ko naba uwa 7, ariko niko byagenze. Ubanza hari ibindi bagenderaho.”

Mohamed Salah ntabwo yanashyizwe mu ikipe y’umwaka y’abakinnyi 11 kuko ku busatirizi hashyizwe Cristiano Ronaldo, Erling Haaland, Lewandowski na Messi.