Print

Bwa mbere Rocky yanyomoje Papa Cyangwe wamuharabitse avugako yagerageje kumwica

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 March 2022 Yasuwe: 1016

Uwizeyimana Marc wamamaye cyane nka Rocky Kirabiranya mu Gasobanuye gakunzwe, yanyomoje makuru amaze Iminsi asakazwa mu binyamakuru bitandukanye avugwa ko yaragiye guhemukira umuhanzi Papa Cyangwe yazamuye yarebereraga inyungu nyuma yo gutandukana nawe.

Mu kiganiro Rocky yagiranye na Thechoicelive Tv, yahakanye aya makuru yo gusebanya Papa Cyangwe yamuvuzeho avuga ko yababajwe no kumva ibyo uyu muhanzi yamuvuzeho, kandi arumwe mubagize uruhare rukomeye rwo kuzamura impano z’uyu muhanzi ,wazamutse mugihe gikomeye cya lockdown(Guma murugo) aho ntabitaramo n’ibindi bizamura abahanzi byari biriho.

Ni mu gihe Papa Cyangwe yaraherutse gutangaza ko Rocky yashatse ku mwica ndetse ngo yamuteje n’abantu bo kumwambura incuro zirenze ebyiri bigera ubwo Papa Cyangwe yishinganisha ku nzego z’umutekano mu Rwanda.

Rocky kandi yakomeje avuga ko ataba yarahombye amafaranga yatakaje kuri Papa Cyangwe ngo yongere amutakazeho andi ngo bamwice kandi nta n’inyungu yabikuramo.

Rocky Kirabiranya yanavuze ko kandi Papa cyangwe yarenze ku mabwiriza yabahaye yo gutwika utibasira umuntu kugira ngo uzamuke we asubire hasi, ahubwo utwika mu bikureba nta wundi muntu ushatse gushyira hasi nkuko babikoze bajya gusohora indirimbo Bambe.

Papa Cyangwe uri mu bahanzi bari kuzamukana amashagaga akunzwe n’abatari bake mu rubyiruko mu ndirimbo zirimo Ngaho, Imbeba yakoranye na Igor Mabano, ‘Kuntsutsu’ yakoranye na Juno Kizigenza n’izindi zirimo ‘Sana’ aherutse gusohora.

Kugeza magingo aya Rocky na Papa Cyangwe baratandukanye ariko amakuru yavugwaga ko bapfuye amafaranga y’igitaramo cya Papa Cyangwe atari ukuri kuko ari papa cyangwe wasezeye muri Rocky Entertainment ku bushake.