Print

Kenia warumaze Ukwezi akoze Ubukwe yapfuye bitunguranye. Haracyekwa Amarozi

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 5 March 2022 Yasuwe: 6561

REBA INKURU YOSE IVUGA KURUPFU RWA KELIA

Inkuru yaba bombi iratangaje. urukundo rwabo rwahereye kuri Facebook. umuhungu ari i Kigali, umukobwa ari i Rubavu. umuhungu aza gusaba umukobwa kumusura bakabonana. byarabaye umukobwa aje kureba umukunzi we atungurwa no kubona ko uwo yabonaga kumafoto kuri facebook atandukanye nuwo bahuye. kuko uwo bahuye yarafite ubumuga bukomeye.

Yamusanze munzu yawenyine, umuryango waramutaye, yarabaye pararize uruhande rumwe rw’iburyo. atabasha kwiyoza cyangwa ngo abe yakwitekera ibyo kurya. uyu mukobwa yanze kumuta ako kanya ahubwo arabanza amukorera ibyo byose.

Ibyo birangiye, umukobwa yasubiye i Rubavu. abitekerereje umuryango umutera utwatsi. abatse itike ngo asubire i Kigali kureb umukunzi we barayimwima. yiyemeza kugurisha imyenda ye akuramo ibihumbi 13.500 by’amafarng y’u Rwnda.

Yagarutse i Kigali baribanira. kuwa 27 Mutarama 2022 nibwo biyemeje kubana byemewe n’amategeko. riko umukobwa aza guhura nikibazo cy’Uburwayi bw’udusabo tw’Intanga ngore. yaje kubagwa kwa Muganga bamubwira ko atashobora gutwita.

Rutayomba na Kelia

Nyuma yaje kurwara ndetse ajyanwa kw Muganga. Kuwa 4 Werurwe 2022 yaje Kwitaba Imana gusa urupfu rwe ntirwavugwaho rumwe. Nyarwaya Innocent YAGO, wakurikiraniraga hafi uyu Muryango, yatangaje kumbuga ze nkoranyambaga ko hari ibimenyetso bifatika byerekana ko Kelia yarozwe. ndetse asaba inzego zibishinzwe kugira icyo zabikoraho.

Kelia ypfuye urupfu rutungurnye