Print

Umukwabu wakuweho ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2022 Yasuwe: 4308

Bwa mbere kuva Tariki ya 21 Werurwe 2020, umukwabu/ curfew mu Rwanda wakuweho nkuko byemejwe mu nana nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2021.

Ingendo n’ibikorwa byose byemerewe gukomeza umunsi wose (amasaha 24 kuri 24), uretse ibi bikurikira bizajya bifunga saa munani z’ijoro: ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe byo bizajya bifunga Saa munani z’ijoro.

Uyu mwanzuro uzatangira gukurikizwa Tariki ya 05 Werurwe 2022.

Imipaka yo ku butaka izafungurwa guhera ku wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze. Insengero, restaurant, utubari, gym, stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye. Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48. Abategura amakoraniro rusange bagirwa inama yo kuyashyira hanze mu gihe bishoboka, bitagenda gutyo hagafungurwa amadirishya kugira ngo haboneke umwuka uhagije.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi n’amagare na moto bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera na Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abarwaye Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibikorwa birimo hoteli, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo bose bemerewe gusubukura ibikorwa byabo.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira 60% by’abaturage barwo mu buryo bwuzuye, intego ikaba ari ugukomeza gukingira abantu benshi mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu.

Abagenzi binjira n’abasohoka mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barikingije Covid-19.

Leta y’u Rwanda irakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.