Print

Ubwiza bwa Miss Jolly Mutesi bwatumye benshi bavuga ko yarakwiye kongera Kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2022[AMAFOTO}

Yanditwe na: ISHIMWE JANE 5 March 2022 Yasuwe: 2802

Aya mafoto ya Miss Jolly, yayashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter na instagram kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Gashyantare, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti “Uyu ni Jolly.”

Ni amafoto yahagurukije amarangamutima ya bamwe mu bamukurikira, aho bagaragaje ko ari mwiza bihebuje.

Dismas Uwiringiye yahise agira ati “Amafaranga yakugira mwiza cyangwa akakugira mubi, gusa ikigaragara n’ubundi JO wari mwiza mbere utarayabona none wabaye mwiza kurushaho uyabonye.”

Uwitwa Daniel Nzabonimana yagize ati “Jolly est vraiment Jolie [Jolly koko uri mwiza].”

Uwitwa Mr Karemera Patrick na we yagize ati “Ntushobora kumva uburyo nkunda ubuhanga bwawe. Umuco n’ubwiza nibikomeze kukuranga.”

Uwiyita Indibwe na we ati “Nk’u Burusiya na we wamaze kwinjira mu mutima wanjye.”

Naho Jupiter we yavuze ko Miss Jolly afite ubwiza bw’impano kandi bujyanye n’ubuhanga bwe.
Ati “Azi kuvuga, kumwenyura, gukora, kwicara neza ndetse no kubyina n’ibindi byinshi.”

Uwitwa Umucamanza kuri Twitter, we yavuze ko Miss Jolly yari akwiye kongera guhatanira ikamba rya Miss Rwanda.

Yagize ati “Ariko ko ikipe itwara igikombe undi mwaka ukongera ikagihataniri kuki wowe utemererwa kongera guhatana we? Ni ukuri hazabeho kamarampaka.”

Miss 2016 Mutesi Jolly akomeje kwerekwa urukundo n’abifuza ko yakongera kwiyamamaza