Print

Ibiciro bya lisansi na Mazutu byiyongereye mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2022 Yasuwe: 2049

Urwego Ngenzuramikorere [RURA] yatangaje ko igiciro cya Lisansi kiyongereye aho litiro iri ku 1,256 naho Mazutu yiyongereyeho amafaranga 61, litiro ishyirwa ku 1,201.

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa 06 Werurwe 2022, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli kizahinduka aho Lisansi ari 1,256 kuri litiro naho Mazutu ni 1,201.

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwaherukaga guhindura igiciro cya lisansi na Mazutu taliki ya 18 Ukuboza 2021 kugeza ku ya 14 Gashyantare 2022 aho Lisansi i Kigali itagombaga kurenga 1,225 Frw kuri Litiro.Igiciro cya Mazutu cyo cyari 1,140 kuri Litiro.