Print

Uburusiya bwatanze agahenge mu mijyi 2 ya Ukraine kugira ngo Abasivile bahunge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2022 Yasuwe: 2155

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko batanze agahengwe kuva saa yine mu masaha ya Moscou mu mijyi 2 ya Mariupol na Volnovakha kugira ngo abasivile bashobore guhunga.

Ibi bibaye nyuma y’aho umukuru wumujyi wa Mariupol asabiye ko batanga agahenge ku baturage mu gihe umujyi ufunze, kubera ibitero by’ubugome by’ingabo z’Uburusiya.

Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya ivuga ko uyu ari umwanzuro wumvikanweho n’abategetsi ba Ukraine.

Niko gahenge ka mbere gatanzwe kuva Uburusiya butangiye igitero ku gihugu cya Ukraine hashize iminsi cumi. Uburusiya buvuga ko bwumvikanye gufungura amayira hanze y’iyi mijyi.

Ni inkuru nziza ku basivile bo muri Mariupol na Volnovakha bifuza guhunga, ariko ni yo mijyi yonyine ihawe aya mahirwe, kuko indi yo mu gihugu irakomezwa guteramo amabombe.

Gatanzwe nyuma y’aho Vadym Boichenko umukuru w’umujyiwa Mariupol asohoreye itangazo n’umubabaro mwinshi asaba ko amayira y’uyu mujyi yafungururwa kugira ngo abahunga bahunge kuko nta kundi bagira.

Ati: "Mariupol si imihanda n’amazu, ni abaturage bayo".

Bitewe n’uko abaduteye bakomeza badutera amabombe nta mpuhwe, nta kundi turi bugire kutari uguha abahaba … amahirwe yo kuva muri Mariupol mu mahoro".