Print

Gen.Muhoozi Keinerugaba yagaragaje imbamutima ku mwanzuro w’u Rwanda wo gufungura imipaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 March 2022 Yasuwe: 1864

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yashimiye cyane Perezida Kagame kuberako u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kongera gufungura ku buryo bwuzuye imipaka yo ku butaka.

Abinyujije kuri Twitter,Lt Gen Muhoozi, wavuze ko kizatuma hongera kubaho urujya n’uruza hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Ati “Ku wa Mbere tariki 7 Werurwe, marume/data wacu Nyakubahwa Perezida Kagame yemeye urujya n’uruza rw’abantu rwagutse ku mipaka yacu! Ndamushimira cyane ku bwo kongera guhuza abaturage bacu. Ndamushimira kandi ku bwo kuba intwari.”

Kuba u Rwanda rwongeye gufungura imipaka yarwo bivuze ko rwemeye ko hongera kubaho urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava mu bihugu ruturanye nabyo.

Ni icyemezo gifashwe kandi mu gihe hashize igihe gito u Rwanda rufunguye umupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, nyuma y’imyaka isaga itatu yari ishize ufunze.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Werurwe 2022, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame yemeje ko imipaka y’u Rwanda yo ku butaka nayo yafunguwe, aho iki cyemezo kizatangira kubahirizwa ku itariki 7 Werurwe.