Print

Kicukiro: Imodoka ebyiri na moto byakoze impanuka ikomeye (Amafoto)

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2022 Yasuwe: 3078

Imodoka ebyiri na moto byagonganiye mu Murenge wa Kicuro, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu buryo bukomeye ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu witaba Imana.

Ahagana saa Kumi n’igice zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa ‘Rav4’ yazamukaga ijya ahagana ku Karere ka Kicukiro yagonganye n’iya ‘Land cruiser’ mu buryo bukomeye, maze umumotari wari inyuma yayo wamanukaga yerekezaga kwa Gitwaza ayigwa mu mapine.

Iyi Rav4 yarimo umushoferi mu gihe Land Cruiser yarimo umugore n’abana be batatu barimo uw’umukobwa umwe.

Kimwe mu byatangaje benshi mu bari baje kureba iyi mpanuka ni uburyo nta muntu wayipfiriyemo bitewe n’ukuntu izi modoka ebyiri zagonganye zigata ibyerekezo zarimo n’umumotari akazigwamo.

Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umushoferi wari utwaye Rav4 ari we ufite amakosa, banashimangira ko yari afite umuvuduko ukabije.

Muhire Jeanvier yagize ati “Uyu mushoferi wa Rav4 yazamukaga asa nk’ujya ku Karere ka Kicukiro, noneho aca ku modoka yari imuri imbere atarebye ko hari indi iri kumanuka, nibwo zagonganye umotari nawe wari inyuma yayo yinjira muri iyi modoka ya Land Cruiser.”

Umwe mu bari batwaye imodoka utifuje ko izina rye ritangazwa, yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’uburyo undi mushoferi yari afite umuvuduko ukabije.

Ati “Njye namanukaga we azamuka, ashaka guca ku modoka yari imuri imbere yihuta nibwo yangonze, imodoka irahindukira umumotari nawe araza anyinjiramo.”