Print

Byarangiye RDB ihagaritse Hilltop Hotel and Country Club yakiriye nabi abitabiriyeTour du Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2022 Yasuwe: 1512

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere,RDB, cyahagaritse Hilltop Hotel and Country Club mu gihe kingana n’ukwezi nyuma y’uko ishinjwe guha serivisi mbi abitabiriye Tour du Rwanda.

RDB ibitangaje nyuma y’aho ku wa 01 Werurwe, 2022 yari iciye amande iki kigo angana n’ibihumbi 300frw.

Icyo gihe yavugaga ko byakozwe kugira ngo amakosa yakozwe atazasubira, yongera kwibutsa abashoramari bari mu rwego rwo kwakira abantu ko ari inshingano zabo.

RDB ibinyujije kuri Twitter yayo,kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2022, yanditse ko iyo Hotel ihita ifunga ndetse ikazongera gufungura imaze kubahiriza ibisabwa.

Yagize iti“Ku bw’iyo mpamvu, Hotel ihanwe by’agateganyo igihano cyo gufunga ukwezi, kandi mbere y’uko yongera gufungura, irasabwa kuzabanza gukemura ibibazo byagaragajwe n’itsinda ryakoze ubugenzuzi”

RDB yizeza abakerarugendo ndetse n’abandi bakirwa ko amabwiriza azakomeza kubahirizwa kandi ko mu gihe hagaragaye aho atubahirijwe hari ibihano biteganyijwe.

Amakuru avuga ko iyo Hoteli yakiriye amakipe arimo Benediction Ignit yo mu Rwanda na Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo ariko bamwe mu banyamahanga barakajwe nibyo bahaboneye aho hari n’amafoto yagaragaje inzoka yinjiye mu cyumba cy’umwe.