Print

Kamonyi: Polisi yagaruje amafaranga menshi yari yibwe umuturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2022 Yasuwe: 2989

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yagaruje amafaranga 800.500 muri miliyoni 1.200.000 yari yibwe umucuruzi witwa Theogene Nkuranga ucuruza ibigori mu duce dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Aya mafaranga yibwe ku wa gatatu tariki ya 02 Werurwe, yibwa n’uwitwa Nsengumuremyi Francois akaba yafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Nyagacyamu, Akagali ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko uyu Nsengumuremyi kwiba amafaranga yafashwe kuko nyiri amafaranga yatabaje Polisi nyuma yo kwibwa aya mafaranga

Yagize ati “Kuwa Gatanu tariki 04 Werurwe Nkuranga yahamagaye Polisi ayibwira ko ku wa Gatatu tariki ya 02 Werurwe yibwe amafarnga n’umukozi we witwa Nsengumuremyi yahaye akazi ko k’umucururiza ibigori mu Murenge wa Runda bifite agaciro ka 1.200.000 Frw yamaze kubigurisha aho kuzanira amafaranga nyirayo yahise ayatwara yose aburirwa irengero.”

Polisi ikorera Karere ka Kamonyi yahise itangira kumushakisha imufatira kuwa Gatanu iwe mu rugo mu mududugudu wa Nyagacamu ,mu Kagali ka Muganza afatwa asigaranye amafaranga 800.500 Frw muri miliyoni 1.200.000 Frw yari yibye, akimara gufatwa yavuze ko ayandi yayagurije umuntu”.

SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko babireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage zakajije umurego wo kubafata, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru y’abajura biba abaturage, anabasaba kongera ingufu mu kwicungira umutekano wabo n’ibintu byabo.

Nsengumuremyi yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda ngo akurikiranweho icyaha yakoze.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.