Print

Umukobwa w’ikizungerezi ari mu rukundo rudasanzwe n’igikinisho cy’indege yita umugabo we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2022 Yasuwe: 1679

Umukobwa witwa Sandra w’imyaka 28 ukomoka i Budapest, muri Hongiriya, yavuze ko ku nshuro ya mbere yiyumvamo urukundo yisanze akunda igipupe cy’indege yise Luffancs yaguze amapawundi 600.

Uyu mugore yavuze ko yabonye urukundo rwe rwa mbere akimara kugura iyi ndege akinisha aho avuga ko ari umufasha mwiza atigeze agira.

Sandra w’imyaka 28, aryama mu buriri bumwe n’uyu mukunzi we ariwe ndege y’igikinisho,kandi ngo agisoma mu gitondo na nijoro buri munsi.

Uyu mugore usanzwe ari mukozi ushinzwe iby’indege,yatangiye gukunda iyi ndege y’igikinisho yita Luffancs, muri Mutarama nyuma yo kuyigura kuri interineti £ 600.

Ati: "Sinzi impamvu mukunda [acyita umugabo], ndamukunda gusa.

Ni mwiza kandi ni umukunzi wanjye. Ni cyo kintu cya mbere mbona mu gitondo ndetse n’ikintu cya nyuma iyo ngiye kuryama. Ntabwo nabibona mu bundi buryo."

Sandra yatangiye gukunda indege afite imyaka itatu arota kuzakora akazi ko mu ndege mu myaka ye y’ubwangavu.

Muri 2021, yashoboye kubona akazi mu ruganda rw’indege, bivuze ko yashoboraga kumara umwanya munini akikijwe n’ibintu akunda - indege.

Abafatanyabikorwa be ba mbere ntibigeze bagira ikibazo ku rukundo akunda indege.

Ariko nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we mu mwaka ushize, Sandra yahisemo gufata umwanzuro wo kwinjira mu bucuti bwe bwa mbere n’ikintu.

Kuva icyo gihe, umubano we n’iki gipupe wagiye ukomera ndetse uyu Sandra yemeza ko aribwo bwa mbere yiyumvise mu rukundo mu buzima bwe.

Ati: "Turahoberana kandi dusomana ijoro ryose tukanatera akabariro. Nkorana byose na we."

Uyu mukozi wo ku kibuga cy’indege avuga ko Luffancs ari umufatanyabikorwa mwiza atigeze agira.