Print

Rwa ruhinja rwatoraguwe n’Umunyeshuri rumaze gutabwa na nyina rwaguye mu bitaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2022 Yasuwe: 1451

Uruhinja rwari rwatoraguwe n’umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali akagerageza kurutabara, rwitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga i Masaka. Abaganga bavuga ko rwari rwatakaje amaraso menshi ku buryo bakoze iyo bwabaga bikanga.

Nkuko amakuru dukesha Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wa Radio na TV10 abitangaza,uyu mwana watawe na nyina amubyara agatoragurwa n’umunyeshuri yaguye mu bitaro kuko atitaweho bigatuma atakaza amaraso menshi.

Kuwa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, nibwo Umuhoza Isimbi Sandrine, wiga ku ishuri rya GS Karembure mu Murenge wa Gahanga,Akarere ka Kicukiro, wari ugiye ku ishuri yatoraguye uruhinja rwaririraga mu gafuka arugirira impuhwe ararutabara.

Umuhoza w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Mbere w’amashuri yisumbuye, yanyuze ahantu abona umufuka uri kunyeganyega awegereye yumva uruhinja ruri kurira.

Yahise arukuramo arufubika umupira w’ishuri, arushyira ubuyobozi bw’ikigo yigaho.

Uyu mwana akimara kugeza uru ruhinja ku Kigo yigaho, ubuyobozi bw’iryo shuri nabwo bwahise buhamagaza ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze umwana bamujyana kwa muganga.