Print

Perezida Putin yaburiye Ukraine ko ishobora gutakaza uburenganzira bwo kwitwa igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2022 Yasuwe: 2206

Prezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko Uburusiya burimo kwitegura gutera ama bombe mu mujyi witwa Odessa,uri mu zikomeye muri Ukraine ndetse ukikijwe n’amazi.

Mu ijambo rye ku munsi w’ejo, Perezida Zelensky yavugiye kuri televeziyo, yasobanuye ko Uburusiya niburamuka buteye uwo mujyi,buzaba bwinjiye mu mateka yo gukora ibyaha by’intambara bitigeze bibaho mu gihe cyahise.

Muri iryo jambo, Perezida Zelenskyy yasabye abaturage b’Uburusiya guhitamo hagati y’ “ubuzima n’ubucakara”, bakarwanya umubi yise ko arengeje urugero bigishoboka.

Prezida w’Uburusiya Vladimir Putin nawe yaburiye Ukraine ayibwira ko ishobora gutakaza uburenganzira bwo kwitwa igihugu.

Yashimangiye ko amahanga naramuka yibeshye agashyiraho amategeko agena uturere indege z’intambara zitemerewe kugurukiramo muri Ukraine, umugabane w’Uburayi uzahura n’ingorane nyinshi, zizakora kandi no ku bindi bihugu byo ku yindi migabane.

Perezida wa Ukraine Zelenskyy yanenze ishyirahamwe OTAN ryanze gushyiraho amategeko agena uturere indege z’intambara zitemerewe kujyamo muri Ukraine.

OTAN yanze gushyiraho ayo mategeko ivuga ko ibikoze byakongeza intambara itewe n’Uburusiya.

IJWI RY’AMERIKA